Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihanangirije Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, usaba ibihugu byombi “kureka gukorana no guhagarika ubufasha” ku mitwe ya M23 na FDLR.
Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2023.
Mu kwezi gushize impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye raporo ishinja ibihugu byombi gukorana ndetse no guha ubufasha imitwe yitwaje intwaro.
Iyo raporo ishinja Ingabo z’u Rwanda kuba hagati y’Ugushyingo 2022 na Werurwe 2023 zarahaye ubufasha butandukanye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, mu gihe zari mu mirwano n’Ingabo za Congo (FARDC).
U Rwanda ruhakana guha ubufasha uyu mutwe, ndetse mu minsi ishize rwanenze iriya raporo ruvuga ko abayikoze babogamiye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni raporo ku rundi ruhande ishinja Ingabo za RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu itangazo ryawo watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba umutekano muke ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo, ibijyana n’urugomo, ubwicanyi ndetse no gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa uvuga ko bikorwa n’imitwe ya M23, FDLR/FOCA, ADF, CODECO-URDPC na Zaà¯re/MAPI.
Uyu muryango wavuze ko wamagana ibi bikorwa, mbere yo guhamagarira imitwe yitwaje intwaro kubihagarika.
Wavuze kandi ko wamagana ubufasha abantu bashyizwe mu majwi na raporo y’impuguke za Loni bakomeje guha imitwe yitwaje intwaro, mbere yo gusaba iyi mitwe guhagarika ibikorwa byayo birimo kugaba ibitero ku basivile ndetse ikanarambika hasi intwaro.
UE/EU yasabye by’umwihariko M23 guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose byo mu burasirazuba bwa Congo imaze igihe yarigaruriye, ahubwo ikitabira gahunda yo guhuriza hamwe abarwanyi bayo kugira ngo bamburwe intwaro banasubizwe mu buzima busanzwe.
Umuyobozi w’Igisirikare cya M23, Gen Sultani Makenga aheruka gutangaza ko we n’abarwanyi be batarebwa na gahunda yo kubahuriza mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, bijyanye no kuba Guverinoma ya RDC yaranze ku bajya mu biganiro.
Ku bijyanye n’u Rwanda na RDC, UE yavuze ko “iramagana yivuye inyuma ubufasha u Rwanda ruha M23 ndetse no kuba abasirikare b’u Rwanda bari mu burasirazuba bwa RDC, nk’uko byatangajwe muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.”
“UE irasaba byihuse ko u Rwanda rwavana abasirikare barwo mu burasirazuba bwa RDC, ndetse rugahita runahagarika ubufasha bwose kuri M23 ahubwo rugakoresha uburyo bwose bushoboka mu kotsa igitutu uyu mutwe kuugira ngo wubahirize imyanzuro yafatiwe muri gahunda ya Nairobi na Luanda.”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi wamaganiye kure imikoranire y’Ingabo za Congo na FDLR, usaba ko ihagarara.
Uti: “UE iramaganira kure RDC ndetse ikayisaba guhita ihagarika ubufasha bwayo ndetse n’ubufatanye ifitanye na FDLR/FOCA ndetse n’indi mitwe y’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, ndetse ikayisaba gufata ingamba zose zemewe n’amategeko mu kurinda abaturage b’abasivile bari ku butaka bwayo.”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washimangiye ko inzira yonyine ishoboka amakimbirane yo muri RDC yakemukamo ari iy’ibiganiro; usaba impande zihanganye kuyoboka gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda kugira ngo zibashe kwiyunga.


