Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yatangaje ko ingamba nshya z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo iterabwoba ritemewe ryivanga mu bibazo bya politiki by’imbere mu Burayi.
Inyandiko y’ingamba yasohotse mu cyumweru gishize, yanenze u Burayi ku bijyanye n’amategeko no “gusibanganya umuco” binyuze mu bimukira, mu gihe yizeza ko Amerika “izashyigikira abarwanya icyerekezo cy’u Burayi kuri ubu mu bihugu by’u Burayi.
N’ubwo politiki ijyanye n’ingamba nshya z’umutekano za Amerika itakiriwe neza na EU, bivugwa ko Kremlin (Perezidansi y’u Burusiya) yashimye iyi nyandiko, ivuga ko ihuje n’ibitekerezo byayo bwite.
Costa yavuze iki?
Costa yabwiye inama yabereye i Buruseli ati: “Icyo tudashobora kwemera ni iterabwoba ryo kwivanga muri politiki y’u Burayi.”
Ati: “Amerika ntishobora gusimbura Abanyaburayi mu guhitamo impande nziza n’impande mbi”.
Costa yanenze ingingo zigaragara mu nyandiko y’ingamba za Amerika ngo zisa nkaho zirwanya ibihugu by’u Burayi biherutse kugerageza gufatira ibihano ibihangange mu ikoranabuhanga muri Amerika bishinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ndetse n’imvugo zibiba urwango kuri interineti.
Ati: “Amerika ntishobora gusimbura u Burayi mu cyerekezo cyabwo ku kwishyira ukizana mu gutangaza icyo utekereza.”
Ati: “Ntabwo hashobora kubaho ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza nta bwisanzure bw’itangazamakuru”.
“Ntabwo ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza bwabaho mu gihe ubwisanzure bw’itangazamakuru butanzwemo igitambo kugira ngo bakingire abaherwe b’ikoranabuhanga muri Amerika.”


