Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi witwa Human Rights Initiative (BHI), uvuga ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2021, iki gihugu cyohereje abasirikare bacyo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kugira ngo bahangane n’inyeshyamba zirwanya Gitega. Uretse abasirikare, BHI ivuga ko muribo harimo n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure, rwagiye muri izo operasiyo. Kuwa Gatatu, uyu muryango muri raporo washyize hanze, wavuze ko abasirikare b’Uburundi bagiye kurasa RED-TABARA. Wagize uti ” Abasirikare benshi b’u Burundi n’Imbonerakure basaga 1,000 bagiye muri Congp bikurikiranya mu 2021.” Wakomeje uti ” Kuva mu myaka 10 ishize, abasirikare b’u Burundi n’Imbonerakure bagiye bajya muri Congo guhiga inyeshyamba zirwanya Leta. Abasirikare bamwe bategekwa kugurana imyenda n’abasivili, bagasiga buri kimwe kibaranga. Uvuga ko kandi aba babuzwa kugira icyo bahingutsa kuri misiyo bakoze muri Congo ndetse nta n’ibisobanuro namba bihabwa abagwa muri iyo mirwano. Biravugwa ko Imbonerakure zarakaye cyane bitewe n’uko zifatwa iyo zagiye muri izo operasiyo. BHI ubusanzwe ikorera hanze y’u Burundi ivuga ko yakusanyije ubuhamya bw’abasirikare, abafitanye isano nabo n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD ndetse n’abatavuga rumwe na Leta kugira ngo ibashe gukora raporo yayo. Muri raporo y’uyu muryango, hari aho uvuga ko nibura mu Kuboza 2021, abasirikare 700 b’u Burundi bari ku butaka bwa Congo. Uvuga ko utabashije kwemeza neza umubare w’abasirikare n’inshuro baba bamaze kugabwa muri Congo. Uvuga ko kuri iyi ngingo washingira kuri raporo y’impuguke za LONI zakusanyije amakuru avuga ko habayeho kujya muri Uvira hagati ya Nzeri 2021 na Werurwe 2022 inshuro 17. U Burundi bwakunze guhakana ibi birego, buvuga ko izo operasiyo zibaho ari uko buri mu mugambi umwe na EAC, UA cyangwa LONI. Iki gihugu kandi kiri mu bihugu bizohereza muri Congo ingabo zihuriweho za EAC ngo zigarure umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.


