Kaneza Kellia Lagroire, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2025, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be 15 bari barihataniye.
Kaneza yambikiwe iri kamba mu birori byabereye i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2025.
Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha unatera unkunga ririya rushanwa.
Usibye guhabwa ikamba, Kaneza yanahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka, miliyoni 25 z’Amafaranga y’Amarundi (Frw miliyoni 12), itike y’indege yo kujya gutemberera muri Ethiopia, mudasobwa, telefoni ngendanwa igezweho cyo kimwe na buruse yo kwiga muri Kaminuza mu gihe cy’umwaka umwe.
Abandi bitwaye neza mu irushanwa rya Miss Burundi ni Habarugira Kessia wabaye igisonga cya mbere, akurikirwa na Bazahica Tania wabaye igisonga cya kabiri.
Nyampinga wakunzwe n’abaturage kurusha abandi yabaye Mugisha Monica Céleste, uw’iterambere aba Iteka Nelly Charlène na ho uwifotoje neza kurusha abandi aba Mugisha Jennifer.











