Bwiza
ads

U Burundi bwafunze itorero rikomoka i Goma

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 10:25
Iminota 2 yo gusoma
U Burundi bwafunze itorero rikomoka i Goma

1399796

Guverinoma y’u Burundi yambuye ubuzimagatozi amatorero atatu akorera muri icyo gihugu, nyuma y’ifatwa ry’abayobozi bamwe bayo bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, nubwo impamvu z’ifatwa ryabo zitarasobanurwa mu buryo burambuye n’inzego zibishinzwe.

Amabwiriza atatu ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano wa Rubanda agaragaza ko izo ngingo zashyizweho umukono ku wa 15 Ukwakira 2026 na Minisitiri Léonidas Ndaruzaniye.

Amatorero yambuwe ubuzimagatozi ni Stone Evangelical Church, ifite icyicaro gikuru i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC); Église Évangélique de la Réconciliation au Burundi (E.E.R.Bus); na Karumeli Church.

Muri ayo mabwiriza, Minisitiri ategeka ko ubuzimagatozi yari yarahaye ayo matorero buhagarikwa, agasaba ba guverineri b’intara akoreramo gushyira mu bikorwa iyo ngingo. Amabwiriza agaragaza ko atangira gukurikizwa kuva ku munsi yashyiriweho umukono.

Izi ngingo zikurikiye ifatwa ry’abantu 13, barimo abayobozi b’amadini, berekanywe ku cyicaro cy’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi (SNR) i Bujumbura ku wa 9 Ukwakira 2026.

Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe umutekano wa rubanda, yavuze ko abo bantu bakekwaho kuneka bafasha u Rwanda no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Mu nkuru yasohowe na SOS Médias Burundi ku wa 5 Ukwakira 2026, yavugaga ko Samuel Nkurunziza, uhagarariye Stone Evangelical Church mu buryo bw’amategeko mu Burundi, yatawe muri yombi ku wa 26 Nzeri 2026 n’Urwego rw’Ubutasi (SNR).

Iyo nkuru ivuga ko Mark Ntayoberwa, undi muyobozi w’iryo torero ukomoka mu muryango w’Abanyamulenge, na we yari yarafashwe mbere yaho.

Abantu bo mu muryango w’Abanyamulenge bavuganye n’icyo kinyamakuru bagaragaje impungenge z’uko ifatwa ry’abo bayobozi rishobora kuba rifitanye isano n’umwuka mubi wa politiki uri hagati y’u Burundi, u Rwanda na RDC.

Icyo kinyamakuru kandi cyagaragaje ko nta bimenyetso rusange cyari cyabonye byemeza ko Samuel Nkurunziza na Mark Ntayoberwa bagize uruhare mu bikorwa bya politiki cyangwa bya gisirikare bifitanye isano n’umutwe wa AFC-M23.

Ibi bibaye mu gihe intambara mu burasirazuba bwa RDC ikomeje kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byo mu karere.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa AFC-M23, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego, na rwo rugashinja RDC n’u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR.

U Burundi bumaze igihe bufite abasirikare muri RDC, aho bafatanya n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe ya Wazalendo mu mirwano n’imitwe iyirwanya, irimo Twirwaneho ifitanye isano na AFC-M23.

Mu nkuru ya SOS Médias Burundi, yavuze ko bamwe mu bayobozi ba AFC-M23 bashobora kuba bafitanye isano na Cornerstone Ministry, umuryango w’idini ufitanye isano na Reverend Paul Sunzu Ruganirwa, washinze Stone Evangelical Church.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.