Screenshot_20251206-083529_1_copy_1000x740

U Burundi bwagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo gusubizwa na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi yagaragarije umujinya w’umuranduranzuzi umutwe wa AFC/M23, nyuma y’uko ingabo zawo zirashe ku butaka bwa kiriya gihugu.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yarashe ibisasu bibiri muri Zone Rugombo iherereye mu yahoze ari intara ya Cibitoke.

Amakuru avuga ko kimwe muri ibyo bisasu cyashenye imwe mu mbunda nini Ingabo z’u Burundi zari ziriwe zifashisha zirasa ku birindiro bya M23 no mu bice bituwe cyane n’abaturage, mu duce twa Kamanyola na Katogota.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko igihugu cye kigomba kugira icyo gikora ku byakozwe na M23.

Mu mvugo yuje umujinya yagize ati: “Ibyihebe bya AFC/M23 bishyigikiwe n’u Rwanda byateye bombe ku butaka bw’u Burundi kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025. Ubushotoranyi nk’ubu ntabwo bwemewe, bityo ibikorwa bikwiye bizafatwa mu rwego rwo kurinda abaturage b’u Burundi.”

Gitega yagaragaje uburakari, mu gihe ingabo zayo zimaze iminsi ibarirwa muri ine zisuka ibisasu mu baturage ba Kamanyola no mu bindi bice by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kugeza ejo ku wa Gatanu amakuru yavugaga ko abantu 23 ari bo bamaze kugwa mu bitero Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zagabye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu gihe abandi benshi babikomerekeyemo.

Ibyo bitero kandi byasenye ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro, ndetse n’ingo z’abaturage. Byatumye kandi abanye-Congo babarirwa mu 1,500 bava mu ngo zabo barahunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *