U Burundi bwatangiye ubukangurambaga ku gucyura impunzi zabwo ziri mu baturanyi

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Nkurunziza Pierre mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko yatangije ubukangurambaga bugamije gucyura impunzi zose zahungiye mu bihugu by’ibituranyi bahunze guhera mu myaka yashize kubera ibibazo cy’umutekano mucye wariyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa mbere na Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’u Burundi Pascal Barandagiye mu kiganiro yagiranye n’ushinzwe impunzi n’ibiza aho bavuze ko bagiye kunoza uburyo impunzi ziri mu bihugu bihana imbibe n’u Burundi cyacyurwa zigasubira iwabo mu mahoro n’umutuzo bahereye ku ziri mu gihugu cya Uganda.
Uyu muyobozi yavuze ko impunzi ziri mu nkambi ya Nakivale muri Uganda zigomba gusubira mu gihugu cyabo cyababyaye ariko bikaba bitoroshye kuzemeza ko umutekano wagarutse mu gihugu n’amahoro, bityo akaba yarasabye Uganda ko yabafasha kumvisha izo mpunzi ko zigomba kujya gufasha abandibanyagihugu kubaka igihugu cyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yijeje ko umutekano ari wose mu gihugu bityo ko uzashaka gutaha azataha ariko habayeho ubukangurambaga kuko harimo abatarabyiyumvisha bityo bakaba bumva batasubirayo.
Chimpreport dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muyobozi yatangaje ibi anavuga ko impunzi zimwe na zimwe nk’izo muri Tanzaniya no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zatangiye gutaha nyuma yo kumva ko amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bikorera muri kiriya gihugu bigamije gukomeza kugisiga isura mbi atari yo, bityo n’abandi bakaba bagomba gutaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu cy’u Burundi cyatangiye guhera mu mwaka wa 2015 ubwo perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora indi manda, aho abo batavuga rumwe bavugaga ko ari ukwica ibigenwa n’itegekonshinga ry’igihugu bikaba byarateje ubwicanyi byahitanye abatari bacye, mu gihe ibihumbi bibarirwa mu Magana by’abandi bahungiye mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *