Guverinoma y’u Burundi yihakanye Umurundikazi witwa Lauria Claudine Nzirumbanje wambariye umwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’ mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth.
Nzirumbanje w’imyaka 21 y’amavuko yavuye i Bujumbura tariki ya 11 Ugushyingo 2022, yerekeza muri Philippines ahabera iri rushanwa, akaba ari Umurundikazi wa mbere witabiriye iri rushanwa.
Nk’uko ikinyamakuru Akeza giherutse kubitangaza, uyu mukobwa yagize ati: “Ni ishema rikomeye kuri njyewe kubera ko ni njye mukobwa wa mbere ugiye kwitabira iri rushanwa, kandi ni irya 3 rikomeye ku Isi. Nizeye ko nzakuramo ubunararibonye bukomeye kubera nzahasanga ibindi bintu.”
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Nzirumbanje, yambaye bikini y’umuhondo, ndetse byanavuzwe ko ahagarariye igihugu cye muri iri rushanwa rifite intego yo kurengera ibidukikije.
Minisiteri ishinzwe EAC, siporo n’umuco mu Burundi, kuri uyu wa 16 yatangaje ko yabonye iyi foto. Iti: “Minisiteri ifite umuco w’u Burundi mu nshingano yamenye imyitwarire y’uwitwa Lauria Claudine Nzirumbanje werekanye ubwambure ubwo yitabira Miss Earth muri Philippines n’ifoto iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.”
Iyi Minisiteri yaboneyeho kwihakana uyu mukobwa, isobanura ko adahagarariye igihugu. Iti: “Minisiteri ishinzwe EAC ntabwo izi uyu mukobwa muto, cyane ko n’imyambarire ye itesha agaciro umuco w’u Burundi. Ntabwo ahagarariye u Burundi kandi ibyo yakoze byose ni ku giti cye, bikwiye gukosorwa.”
Miss Earth iri kubera mu murwa mukuru wa Philippines, Manila. Umunsi wa nyuma wayo ni tariki ya 29 Ugushyingo 2022.

18 Responses
U Burundi bwihakanye Umurundikazi wambariye ‘bikini’ muri Miss Earth
mureke agerageze amahirweye

Arko uriya mwana bamureke rwose agerageze arebe ko byakunda, ni n’akuma!!

Umwana ni bareke agerageze amahirwe ye,
Dore ni n’akuma!!

Abarundi nta mikino bagira wallahi ????

Ministeri y’umuco ubyo yavuze nukuri ntagihugu cyahagararirwa numuntu utiyubaha

ARATWIKA UMURUNDIKAZA

MBEGA ISHANO SATANI ARIGUKORAPE