Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF/ La Francophonie), bwatangaje ko bwakiriye ubusabe bw’igihugu cy’u Burundi bwo gukurirwaho ibihano cyari kimazemo imyaka ine, gusa umwanzuro kuri ubwo busabe ukazafatwa mu minsi iri imbere.
Ni ubusabe bwatangiwe mu nteko rusange ya 110 ya La Francophonie yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 08 Nyakanga, na Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa, Niyonkindi Ernest, wagaragaje ko kuba uriya muryango warafatiye ibihano igihugu cye harabayemo akarengane.
Amakuru yo gukuraho ibihano u Burundi bwari bwarafatiwe, yemejwe Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Inama nziza cyane y’Akanama gahoraho [ ka OIF] yateraniye uyu munsi i Paris. Mu byagiweho impaka: Gushimangira no guhuza abaturage b’ibihugu byinshi, kwita ku byo abaturage bacu bakeneye no gukuraho ibihano u Burundi bwafatiwe muri 2016 hakurikijwe amabwiriza.”
Ibyo bihano u Burundi bwafafatiwe mu myaka ine ishize, byaje bikurikira imvururu zishingiye kuri Politiki zabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015, zigwamo abatari bake mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi 400 bahinduka impunzi.
Izo imvururu zakuruwe no kuba hari benshi batishimiye icyemezo cy’uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurinziza, cyo kwiyamamariza manda ya gatatu bavugaga ko inyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.
OIF yafatiye u Burundi ibyo bihano igendeye ku ifungwa ridakwiriye, kuburirwa irengero n’ubwicanyi byibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
U Burundi bwari bwafatiwe ibihano ku bijyanye n’ubufatanye mu by’umuco n’indimi, imishinga iteza imbere urubyiruko ndetse na za buruse z’abanyeshuri, kuva mu mwaka wa 2016 OIF ikaba yari yarahagaritse ubufatanye bw’ibihugu byinshi n’u Burundi ndetse ibukura ku rwego rwo kuba umunyamuryango wuzuye buhinduka umunyamuryango w’indorerezi.


