Guverinoma y’u Burusiya yaburiye ibihugu byo mu muryango wa NATO ko nibiramuka byohereje ingabo muri Ukraine, intambara ishobora guhita irota hagati y’uriya muryango n’u Burusiya.
U Burusiya bwaburiye NATO nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ibihugu by’incuti za Ukraine byiteguye gukora ibishoboka byose ngo u Burusiya butsindwe intambara, harimo no kuyoherereza ingabo zirwanira ku butaka zo kuyifasha.
U Bufaransa n’incuti zabwo bamaze igihe baha Ukraine ubufasha burimo ubw’intwaro kugira ngo ishobore guhangana n’u Burusiya bamaze imyaka irenga ibiri mu ntambara.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko mu gihe NATO yaba yohereje ingabo zayo muri Ukraine yaba irenze umurongo utukura, ku buryo uyu muryango wakwisanga mu ntambara yeruye n’u Burusiya.
Yagize ati: “Icyo gihe ntibyaba ari ukuvuga ngo ‘birashoboka’, ahubwo byanze bikunze [intambara izahita iba]. Twe ni ko tubibona”.
Peskov nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS by’Abarusiya byabitangaje, yunzemo ko ibihugu byo mu muryango wa NATO bikwiye kubanza gusuzuma ingaruka zishobora gukurikiraho mu gihe byaba bifashe icyemezo cyo kohereza ingabo zabyo muri Ukraine, by’umwihariko bigasuzuma niba kubikora byaba biri mu nyungu zabyo ndetse n’iz’abaturage babyo.
Kugeza ubu n’ubwo u Bufaransa buvuga ko NATO iteganya kuba yakohereza ingabo muri Ukraine, ibyinshi mu bihugu byo muri uyu muryango nk’u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, Espagne, Pologne na Hongrie bivuga ko bidashyigikiye iyo ngingo.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg na we aheruka kubwira Ibiro Ntaramakuru The Associated Press by’Abanyamerika ko nta gahunda yo kohereza ingabo muri Ukraine uyu muryango ufite.


