U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Burusiya cyatangaje ko cyasabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyishyigikira mu birego irega u Rwanda, kiyizeza gusuzuma ubwo busabe no kuyishyigikira mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwayo.

Ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yahuye n’abadiplomate bahagarariye muri RDC ibihugu bibarizwa mu kanama gahoraho ka Loni gashinzwe umutekano.

Ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo bitewe n’imirwano ikomeje gusakiranya FARDC na M23 Kinshasa ivuga ko ishyigikiwe n’u Rwanda ni cyo cyaganiriweho.

Minisitiri Lutundula ageza ijambo by’umwihariko kuri Ambasaderi w’u Burusiya i Kinshasa, yamusabye ko igihugu cye kuvuganira Congo mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano muri Loni kigashyigikira ibirego byayo ku Rwanda.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Congo, Victor Tokmako, yemeje aya makuru aganira n’itangazamakuru.

Ati: “Yatumenyesheje iby’ifatwa rya Bunagana. Yadusabye kwamagana imyitwarire y’u Rwanda ku rwego rw’akanama gahoraho k’umutekano cyangwa mu rwego rw’imikorere y’umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi. Tuzashyikiriza ubu butumwa ku badukuriye kugira ngo abe ari bo bafata icyemezo.”

Ambasaderi w’u Burusiya yatanze icyizere cy’uko igihugu cye gikomeje gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Namaze kwizeza Minisitiri ko u Burusiya bushyigikiye kandi bugikomeje gushyigikira RDC na Perezida wayo FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu rugamba rwo gushaka igisubizo gishobora gutuma ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere bikemuka.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
    Pauvre structure pokitique du congo, Tshisekedi iko nyuma ya bengine bote, bono kabisa, Putin aramufashiki koko, azamusaba amutize ba group wagner baze kumurwanira. Pauvre Tshitshi!!!!

    1. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
      Paul Kagame anavahamiya wa congo mani. Politique yake yakumutuma uwa ba congolais mungu njo muwezayoye aksanti baba felix mungu akuwejeshe.

    2. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
      Paul Kagame anavahamiya wa congo mani. Politique yake yakumutuma uwa ba congolais mungu njo muwezayoye aksanti baba felix mungu akuwejeshe.

    3. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
      Tooka. Ntugasuzugure umuntu udatunze. Uriya ni president afite gushakisha Aho apfunda imitwe hose ku bw igihugu. Guhebeba kwawe ntacyo kwamutwara. Rekeraho kumusebya rero

    4. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
      Tooka. Ntugasuzugure umuntu udatunze. Uriya ni president afite gushakisha Aho apfunda imitwe hose ku bw igihugu. Guhebeba kwawe ntacyo kwamutwara. Rekeraho kumusebya rero

  2. U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda
    Pauvre structure pokitique du congo, Tshisekedi iko nyuma ya bengine bote, bono kabisa, Putin aramufashiki koko, azamusaba amutize ba group wagner baze kumurwanira. Pauvre Tshitshi!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *