Leta y’u Burusiya yatangaje ko itaragera ku bwumvikane na Ukraine ku irekurwa rya kontineri nyinshi z’ibinyampeke byaheze ku byambu byo ku Nyanja y’Umukara bitewe n’intambara ibihugu byombi bimaze amezi atatu bihanganiyemo.
Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 yahungabanyije mu buryo bukomeye isoko mpuzamahanga, ituma ibiciro by’ibinyampeke bituruka cyane mu bihugu byombi bihenda cyane.
Byatumye guverinoma ya Turukiya yiyemeza guhuza ibi bihugu kugira ngo ibifashe kumvikana ku buryo ibi binyampeke byateje ibihombo ku bahinzi bo muri Ukraine n’inzara ku barema amasoko abahahira birekurwe.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko badashobora kohereza ku masoko mpuzamahanga ingano, ibigori, amavuta yo guteka n’ibindi bicuruzwa bitewe n’uko ingabo z’u Burusiya zafunze igice kinini cy’ibyambu byo kuri iyi nyanja.
Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, Perezida Zelensky yatangaje ko ingabo z’u Burusiya nizitarekura ibi byambu, amamiliyoni y’abatuye Isi azakomeza kwicwa n’inzara.
Abajijwe icyo ubuhuza bwa Turukiya bugezeho, Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yasobanuye ko nta bwumvikane buragerwaho, gusa ngo ibiganiro birakomeje.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi, yagaragaje ko kuba ubu bwumvikane butaregerwaho biterwa n’impungenge Ukraine ifite y’uko mu gihe yatangira kurekura ibi binyampeke, ibi byambu byaraswa.
Draghi yashyigikiye ko ibi binyampeke byarekurwa, asezeranya Perezida Zelensky ko u Burusiya butazarasa ibi byambu.
Draghi wari mu nama i Paris yagize ati: “Dukeneye kurekura miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke byahageze bitewe n’amakimbirane. Ubwunzi bw’Umuryango w’Abibumbye na Turukiya ni intambwe y’ingenzi. Tugomba kwizeza Zelensky ko ibyambu bitazaraswa.”


