U Bushinwa bwaburiye abashaka kubugabaho intambara y’ubukungu

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yavuze ijambo risa nk’irirasa kuri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushyira imbere inyungu zayo bwite kurusha iz’ibindi bihugu.

Perezida Xi Jinping yavuze ko ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo byonyine birangira bitsinzwe. Ni ijambo  yavugiye mu nama y’ubukungu y’umuryango w’ibihugu byo muri Asia-Pacific, igice cy’isi gishobora kwibasirwa cyane n’ubushyamirane buri hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Mike Pence, Visi-Perezida wa Amerika, nyuma yavuze ko yiteguye “gukuba inshuro zirenga ebyiri” imisoro Amerika yashyizeho ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Muri uyu mwaka, ibi bihugu byombi byagiye bigabanaho ibitero byo kwihimuranaho mu ntambara y’ubucuruzi.

Ibiro bya White House bya Perezida wa Amerika bivuga ko imisoro ya Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ari uburyo bwo gusubiza kuri gahunda z’ubucuruzi z’u Bushinwa “zidashyira mu gaciro”.

Impande zombi zavuze ko iyi misoro  imaze kugera muri za miliyari z’amadolari ya Amerika  ishobora kongerwa.

Perezida Xi yabaye nk’uburira ku gukaza kurushaho ubu bushyamirane hagati y’ibihugu byombi. Yabwiye abategetsi bari mu nama mu murwa mukuru Port Moresby wa Papua New Guinea ati “Amateka yagaragaje ko ubushyamirane, bwaba ubusa nk’intambara y’ubutita, intambara yeruye cyangwa intambara y’ubucuruzi, nta babutsinda”.

Yongeyeho ati “Kugerageza gushyiraho imipaka no gukuraho umubano wa hafi ushingiye ku bukungu, binyuranyije n’amategeko agenga ubukungu n’ibyo amateka atwigisha, ibi ni ukutareba kure kandi bizarangira bitsinzwe”.

Bwana Pence, wafashe ijambo akurikiye Bwana Xi, yavuze ko iyo misoro ari igisubizo ku buryo “butangana” bw’ubucuruzi n’u Bushinwa.

Yongeyeho ko Amerika itazahindura gahunda yayo y’imisoro “kugeza igihe u Bushinwa buzahindurira imigenzereze yabwo”.

Bwana Pence yavuze ayo magambo hashize umunsi Perezida Donald Trump wa Amerika abwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko “hazabaho ubwumvikane” hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *