Minisiteri y’Ingabo z’u Bushinwa yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko mu gihe zakomeza koshya Intara ya Taiwan ngo yigenge, amahitamo ya nyuma ku Bushinwa agomba kuba ‘ukuremgera ubusugire’ bwabwo.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Bushinwa, Gen Wei Fenghe, ubwo yaganiraga na mugenzi we w’Ingabo za Amerika Lloyd Austin yabwiye ko gukoresha Taiwan mu rwego rwo guca intege u Bushinwa bitazashoboka, ashimangira ko ubushobozi bwo kuburizamo ibyo bikorwa buhari.
Ati: “Taiwan ni Taiwan y’u Bushinwa, gukoresha Taiwan mu guca intege u Bushinwa ntibizashoboka.”
Minisitiri w’Ingabo za Amerika cyakora cyo yabwiye mugenzi we w’u Bushinwa ko igihugu cye kigomba guhagarika ibikorwa biteza umutekano muke kuri Taiwan, ashimangira ko Amerika idateganya kugabanya ibikorwa bya gisirikare ikorera mu nyanja iri hafi y’u Bushinwa.
Mu minsi ishize, ubwo Perezida Joe Biden wa Amerika yari mu Buyapani, yavuze ko nta kabuza igihugu cye cyiteguye gutabara agace ka Taiwan igihe kagabwaho igitero n’u Bushinwa.
Intara ya Taiwan iri mu zifatiye runini u Bushinwa imaze igihe irwana no kubwiyomoraho ikigenga ibifashijwemo na Leta y’i Washington, gusa Beijing yakunze kurwanya kenshi uyu mugambi.

2 Responses
U Bushinwa bwaburiye Amerika ko bishobora kuzarangira amahitamo abaye intambara
Mu gihe Intambara ya Ukraine igeze habi,China iritegura gutera TAIWAN.Iran nayo irimo gukora bombe atomique nabyo bishobora guteza akaga.Reba North Korea yirirwa igerageza Missiles buri munsi.Uretse abatabona,nta kabuza iyi isi yacu iziritse ku kadodo kazacika isaha n’isaha rukambikana.Niko abahanga benshi bavuga.Baramutse barwanishije bombes atomiques,isi yose yaba umuyonga mu kanya gato.Gusa tugomba kwizera imana yahanuye ko izabatanga igatwika ibitwaro byabo,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.