Umusaza w’imyaka isaga 80 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa uzwi ku mazina ya Wang Deshun aherutse gutungura abantu mu cyumweru cyahariwe abanyamideri muri iki gihugu , ubwo uyu musaza yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri mu myiyereko isanzwe iba buri mwaka muri iki gihugu.

[ad id=”44145″]
Uyu musaza usanzwe azwiho gusetsa ndetse no gukorana imbaraga nyinshi mu mirimo ye ya buri munsi, ngo yaciye agahigo mu myiyereko ubusanzwe ikorwa n’abantu bakiri bayoya, ariko we akaba yarasabye ko yayitabira kandi ari mu za bukuru.

Inkuru dukesha newyork times ivuga ko ubusanzwe uyu musaza byibuze afata amasaha 3 buri munsi yo gukora imyitozi ngororamubiri ndetse akanitoza uburyo bagenda mu myiyereko, ibi akaba yaranabikoze kuva mu myaka yashize.

Wang Deshun, we atangaza koi bi nta handi abikomora uretse ku kuba umuntu yakwiha intego akabasha no kuyishyira mu bikorwa ntarambirwe. Akomeza avuga ko nta rindi banga yakoresheje ngo abashe kuba agaragaza imbaraga za gisore kandi afatwa nk’umukambwe muri kiriya gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


