U Bwongereza buzariha u Rwanda Frw miliyoni 244 kuri buri mwimukira ruzakira

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe kugenzura amafaranga leta y’u Bwongereza ikoresha, cyahishuye ko iki gihugu kizariha u Rwanda byibura miliyoni 370 z’ama-Pounds, muri gahunda yacyo yo kohereza mu Rwanda abimukira.

Ni amafaranga na Frw miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Icyo kigo cyanahishuye kandi ko kuri buri muntu umwe uzoherezwa mu Rwanda, u Bwongereza buzamutangaho ama-Pounds150,000 (miliyoni 244Frw) mu gihe cy’imyaka itanu.

Ishyaka Labour, rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko iyi mibare mishya yo muri iyo raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari (National Audit Office, NAO) ari “igisebo ku gihugu”.

Iri shyaka ryunzemo ko riteganya gukuraho iyi gahunda mu gihe ryaba ritsinze amatora ateganyijwe mu Bwongereza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yo yatangaje ko “kudakora ikintu na kimwe ntibyabura kugira ibiguzi [ingaruka] bikomeye.”

Umuvugizi w’iyo Minisiteri yunzemo ati: “Keretse tugize icyo dukora, [naho ubundi] ikiguzi cyo gucumbikira abasaba ubuhungiro cyitezwe kugera kuri miliyari 11 z’ama-Pounds i buri mwaka bitarenze mu 2026.”

Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko “ubwimukira bunyuranyije n’amategeko bupfiramo abantu ndetse bugatuma hakomeza kubaho ubucuruzi bw’abantu, kandi kubera iyo mpamvu birakwiye ko dushyira amafaranga mu bisubizo byo kumena uru ruhererekane rutarambye.”

Raporo y’ikigo NAO yasohotse nyuma yuko abadepite bari bamaze igihe basaba ko habaho umucyo kurushaho ku mafaranga iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro izatwara.

Bijyanye n’iyo gahunda y’imyaka itanu, u Bwongereza byitezwe ko buzohereza mu Rwanda abantu babugezemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Intego y’iyi gahunda ni uguca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel bari mu mato (ubwato) mato – ikintu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yagize kimwe mu byihutirwa by’ingenzi ku butegetsi bwe.

Ariko iyo gahunda yadindijwe n’ibirego byo mu nkiko ndetse nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda.

Leta y’u Bwongereza ivuga ko ifite intego ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro y’impeshyi y’uyu mwaka.

Itegeko ririmo gushaka kuvugurura iyo gahunda ryemejwe n’abadepite ndetse rizagibwaho impaka mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena mu cyumweru gitaha, aho abarinenga bashobora kwifashisha iyi mibare mishya y’ikiguzi cy’iyo gahunda.

Muri iyo gahunda, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeye kuriha amafaranga mu kigega cyo gufasha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, no gutanga andi mafaranga yo kuriha ikiguzi cyo gutunganya iyo gahunda no kwimurira abo bantu mu Rwanda.

BBC ivuga ko kuva muri Mata (4) mu 2022, Ubwongereza bumaze kuriha u Rwanda miliyoni 220 z’amapawundi (miliyari 358Frw) muri icyo kigega cy’iterambere ry’ubukungu, ndetse mu myaka itatu iri imbere byitezwe ko buri mwaka buzaruriha inyongera ya miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 81Frw).

Ayo yose hamwe ni miliyoni 370 z’amapawundi mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu gihe abantu barenga 300 baba boherejwe mu Rwanda, u Bwongereza bwariha muri cya kigega miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 195Frw) arihwa rimwe, ndetse n’andi mapawundi 20,000 (miliyoni 32Frw) kuri buri muntu uhoherejwe.

Hejuru yayo leta y’u Bwongereza yanatanga amapa-Pounds 150,874 kuri buri muntu yo kuriha ibiguzi bitandukanye nk’icumbi, ibiribwa n’uburezi.

Aya mafaranga yahagarara igihe umuntu yaba ahisemo kuva mu Rwanda, ahubwo Ubwongereza bukariha ama-pounds 10,000 (miliyoni 16Frw) kuri buri muntu mu kumufasha kuva mu Rwanda.

Iyi raporo y’ikigo NAO inahishura ko ikiguzi cyo gutegura iyi gahunda gishobora kwiyongera, kikava kuri miliyoni 20 z’amapawundi kikagera kuri miliyoni 28 z’amapawundi.

Hanitezwe ko hari ibindi biguzi bizabaho mu gihe kiri imbere, harimo nk’ikigereranyo cy’amapawundi 11,000 kuri buri muntu ku ngendo z’indege zerekeza mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *