EWgYn4JWsAAQKJz.jpg_large

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abantu Amerika iteganya kwirukana

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwakwakira Abanyafurika n’abandi bantu batari Abanyarwanda Amerika iteganya kwirukana ku butaka bwayo.

CBS News ivuga ko hari umwe mu bayobozi b’u Rwanda wayibwiye ibijyanye n’amafaranga Amerika igomba kurwishyura ndetse n’izindi ngingo zizaba zikubiye mu masezerano bizaganirwaho birambuye mu byumweru bibiri biri imbere.

Uyu muyobozi na mugenzi we wa Amerika kandi bombi bemereye kiriya gitangazamakuru ko kuri ubu hari ibiganiro biri kujya mbere byerekeye kuba u Rwanda rwakwakira bariya bantu.

Usibye u Rwanda, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, muri iki cyumweru yabwiye inama y’abaminisitiri ko Amerika iri gushaka ibindi bihugu byakwakira abimukira iteganya kwirukana ku butaka bwayo.

Inkuru y’uko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bazirukanwa muri Amerika, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Washington Post.

Iki kivuga ko hari umwimukira ukomoka muri Iraq Amerika yohereje mu Rwanda mu minsi yashize, ndetse umuyobozi w’u Rwanda wavuganye na CBS yemeje koko ko byabayeho.

Uyu muyobozi kandi yunzemo ko u Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwita ku bimukira, dore ko mu bihe bitandukanye rwagiye rwakira abaturuka muri Libya.

Amakuru avuga ko mu bindi bihugu byemereye Amerika ko bizakira abo izirukana harimo El Salvador, Panama, Mexique na Mexique byemeye kwakira abimukira babikomokamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *