Raporo ikorwa n’umushinga Bill and Melinda Gates Foundation iheruka kujya ahagaragara yagaragaje ibihugu by’u Rwanda, Senegal, Ethiopia na Liberia nka bimwe mu bihugu 9 biha umutekano ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri Afurika
Ubwo yasabwaga kugira icyo atangaza kuri Raporo yashizwe ahagaragara n’umuryango yitiriwe, Bill Gates usanzwe afite ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga, Microsoft, yavuze ko hari ibihugu bya Afurika bikataje mu rwego rw’ubuzima. Mu Bihugu Icyenda yatangaje ari naho umuryango wamwitiriwe ukorera yagaragajemo n’u Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , u Rwanda rwagize ibihe bidasanzwe byo kubaka inzego zarwo haba mu buzima, Ubukungu n’ Imibereho myiza y’abaturage. Muri iki gihe kigera ku myaka 26 u Rwanda rwagabanije imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 ku kigero cya 67%.
Igihugu cya Liberia kigaragara kuri uru rutonde cyo, mu minsi ishize cyari cyugarije n’icyorezo cya Ebola. Kuri ubu muri iki gihugu abaturage bacyo 70% by’abatuye mu byaro bivuriza hafi ari nako abagore batwite babyarira mu bigo nderabuzima.
Igihugu cya Senegal nacyo kiri mu bihugu buri mubyeyi wese yakwifuza kubayriramo. Senegal umubare w’abana bagwingira wavuye kuri 37 ugera kuri 17 % ibintu abakoze raporo bavuga ko ari intambwe nziza Senegal yateye ugereranije n’umuvuduko w’ubukungu iki gihugu kigenderaho.
Ethiopia ni kimwe mu bihugu bigaragaza umuvuduko udasanzwe w’iterambere muri Afurika. Kuva mu mwaka 1992 cyari igihugu gikennye. Kuri ubu Ethiopia yagabanyije abana bagwingira kuva kuri 67 % cyariho muri 1992 kugeza kuri 38% mu mwaka 2016.
Ibyo iyi Raporo igarukaho ibi bihugu bihuriraho ni uko byigiye ku mateka yabyo mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije. Hari kandi kuba ibi bihugu bifite abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo bikaba akarusho kuri Ethiopia na Liberia byigeze kuyoborwa n’abagore.
Kuri Bill Gates ngo abagore benshi mu buyobozi bisobanuye iterambre ryabo kuko akenshi bashyiraho ingamba zihamye zibarengera n’izirengera ubuzima bw’umwana.


