Leta y’u Rwanda ikomeje umugambi wo kuzana Abanyarwanda baba mu mahanga bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yo muri Mata 1994. Nyamara ntibyoroshye kuko bigaragara ko hakiri ibihugu bikomeje gusa n’ibyimana abo bantu nubwo bahari kandi bazwi.
Ni mu gihe kandi ibarura riheruka ryerekanye ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika biza mu myanya y’imbere mu gucumbikira aba banyarwanda baba bakekwaho ibi byaha ariko ntibyorohere u Rwanda kubageraho ngo ubutabera bubakurikirane.
Ni muri urwo rwego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa mbere mu gucumbikira Abanyarwanda benshi aho icumbikiye abagera kuri 46, Uganda 38, u Burundi 12 ndetse na 11 babarirwa muri Congo Brazza naho mu bindi bihugu bisigaye hakaba kabarurwa abagera ku 10.
Inama y’Abaminisitiri iheruka, Guverinoma y’u Rwanda yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville) yashyiriweho umukono muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2013.
Inkuru dukesha the new times ivuga ko kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko hari icyizere ko ibyo kohereza mu Rwanda abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi bari muri Congo Brazzaville bizagerwaho vuba nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi yo guhererekanya abanyabyaha, igisigaye kikaba ari ukugeza uyu mushinga mu ntako ishinga amategeko ikawigaho mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo yatangiye kugirana ibiganiro n’iki gihugu ku ishyirwa mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkusi Faustin, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda avuga ko kugeza ubu bamaze kohereza ubusabe bw’abantu 11 baba muri icyo gihugu bakekwaho ibyaha bya jenoside.
Agira ati”twamaze gusaba Congo Brazzaville kohereza mu Rwanda abantu 11. Bagiye batubwira impamvu zitandukanye mu gihe dosiye y’ukekwa yabaga yarangiye, aya masezerano ni intambwe nziza dutegereje icyo bizatanga.”
Akomeza avuga ko bitewe no kuba abanyamahanga bagorana mu gutanga abakekwaho ibyaha bya jenoside, byatumye u Rwanda rushyiraho gahunda ikubiye mu masezerano y’ubuhahirane hagati ya rwo n’ibyo bihugu kugira ngo bizarworohere kubageraho. Ayo masezerano kandi arimo ajyanye n’ihererekanya ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi bityo u Rwanda bikazarworohera.
Guhera muri 2007 ubwo hatangizwaga ibikorwa byo gushakisha ababa barasize bahekuye igihugu hirya no hino ku isi, hatahuwe abasaga 600 bo mu bihugu bigera kuri 32 byo ku mugabane w’Afurika, u Burayi, Canada, Amerika ya ruguru, new Zeland n’ahandi hatandukanye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2016 nibwo igipolisi cya Malawi cyashinjwe gukingira ikibaba umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yo muri Mata 1994 mu Rwanda, Vincent Munyeshyaka wabaga muri kiriya gihugu.
Bimwe mi bituma umugambi wo gukurikirana abashinjwa ibyaha bya jenoside mu Rwanda bitagerwaho neza, harimo gukingira ikibaba abakurikiranywe, kudatanga amakuru kw’ibyo bihugu biba bibacumbikiye, guhindura imyirondoro kw’abakekwa n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, asaba ko ibihugu bicumbikiye abasize bakoze jenoside mu Rwanda bikwiye kumva ko ari inshingano yabyo kubohereza kuburanira aho bakoreye ibyaha bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bwemewe ku rwego mpuzamahanga nk’ubutanga ubutabera buboneye.
Ni mu gihe kandi hari bimwe mu bihugu byatangiye kubahiriza aya masezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside nk’u Buholandi, u Budage, Amerika, Kanada, Norvege n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


