Bwiza
ads

U Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano 11 agamije gushimangira ubufatanye

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 7 Ukwakira 2026 saa 05:49
Iminota 1 yo gusoma
U Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano 11 agamije gushimangira ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 6 Ukwakira 2026, i Nairobi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Usta Kaitesi na Dr. Musalia Mudavadi, Minisitiri w'Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, basoje Inama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho hagati ya Kenya n’u Rwanda (JPCC) basinyana amasezerano abiri (2) n’amasezerano icyenda (9) y’ubwumvikane hagamijwe gukomeze gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
‎
‎Amasezerano yashyizweho umukono ni aya akurikira:
‎
1. Amasezerano ku bufasha mu by’amategeko ku bibazo by’ibyaha;
‎
2. Amasezerano ku kwimura abakatiwe;
‎
3. Amasezerano ku nama za politiki;
‎
4. Amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka;
‎
5. Amasezerano ku miturire n’iterambere ry’imijyi;

Bwiza News

6. Amasezerano ku micungire ya Diaspora;
‎
7. Amasezerano ku micungire y’umutungo w’amazi no kuhira;
‎
8. Amasezerano ku miyoborere y’ibanze hagati ya Kenya n’u Rwanda;
‎
9. Amasezerano hagati y’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Serivisi z'Igipolisi cy’Igihugu ya Kenya;

Bwiza News

‎
10.Amasezerano ku muco n'umurage;
‎
11.Amasezerano mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.