Kuri uyu wa Kabiri, itariki 6 Ukwakira 2026, i Nairobi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Usta Kaitesi na Dr. Musalia Mudavadi, Minisitiri w'Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, basoje Inama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho hagati ya Kenya n’u Rwanda (JPCC) basinyana amasezerano abiri (2) n’amasezerano icyenda (9) y’ubwumvikane hagamijwe gukomeze gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano yashyizweho umukono ni aya akurikira:
1. Amasezerano ku bufasha mu by’amategeko ku bibazo by’ibyaha;
2. Amasezerano ku kwimura abakatiwe;
3. Amasezerano ku nama za politiki;
4. Amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka;
5. Amasezerano ku miturire n’iterambere ry’imijyi;
6. Amasezerano ku micungire ya Diaspora;
7. Amasezerano ku micungire y’umutungo w’amazi no kuhira;
8. Amasezerano ku miyoborere y’ibanze hagati ya Kenya n’u Rwanda;
9. Amasezerano hagati y’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Serivisi z'Igipolisi cy’Igihugu ya Kenya;
10.Amasezerano ku muco n'umurage;
11.Amasezerano mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.


