U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bisinyanye amasezerano yo kwihuza k’ubukungu bw’akarere, nyuma y’ay’amahoro yashyizweho umukono na ba Perezida b’ibihugu byombi.
Ayo masezerano azwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Regional Economic Integration Framework (REIF), ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande rwa RDC yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérése Wagner Kayikwamba.
Umuhango wo kuyasinya wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Guverinoma ya Amerika mu nyandiko ndende yasohoye nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, yavuze ko iyitezeho gukumira ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse no kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga n’inganda.
Impande zombi zavuze ko REIF ari intangiriro y’urugendo rushya nyuma y’imyaka myinshi y’umwuka mubi waturukaga ku bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, kwinjiza amafaranga ku mitwe yitwaje intwaro, n’ibibazo bya politiki byashenye ubukungu bw’akarere.
RDC n’u Rwanda byiyemeje ko buri gihugu kigumana ubusugire n’uburenganzira busesuye ku mabuye y’agaciro acukurwa ku butaka bwacyo, ariko kandi byemera gukorana mu gusigasira inyungu z’abaturage no guteza imbere inganda ziyatunganya imbere mu bihugu byombi.
Bivuga ko bizafatanya gukuraho inzitizi zose zaba iz’amategeko cyangwa iz’ubucuruzi zatumaga amabuye y’agaciro nka tin, wolfram, tantalum, niobium, zahabu n’andi mabuye atinjira ku isoko mpuzamahanga mu mucyo.
Urwego rw’ingufu ni rwo nkingi ya gahunda yo guteza imbere ubukungu bw’akarere !
REIF ishyira imbere ibikorwa biremereye mu by’ingufu, birimo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi III n’umushinga wa CEPGL wari waratinze imyaka myinshi.
Ishyira imbere kandi guteza imbere icukurwa no gukoresha gazi methane yo mu kiyaga cya Kivu, mu buryo buhuje ibihugu byombi kandi burambye ndetse no kunoza imiyoborere y’ingomero za Ruzizi I na II, no gusuzuma iyubakwa rya Ruzizi IV.
Hari kandi gutegura isoko rusange ry’amashanyarazi rihuza abaturage n’inganda.
Impande zombi zivuga ko amashanyarazi ahagije ari ryo shingiro ry’ubwubatsi bw’inganda, cyane cyane iz’ubucukuzi, n’iterambere ry’imibereho y’abaturage bo ku mipaka.
Kubaka inzira zambukiranya imipaka
REIF iteganya kandi kunoza imihanda, ibibuga by’indege, ibyambu, ubwikorezi bwo mu mazi n’imiyoboro y’itumanaho kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka burusheho koroha.
Iyi ngingo by’umwihariko iteganya kuzahura gahunda y’ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu ya 2017, kongera ubushobozi bw’amato n’ibyambu, no gutsura umutekano wo mu mazi.
Iteganya kandi ko ibihugu byombi bigomba gukora inyigo z’ibaruramari ku mihanda izahuza akarere na n’igice cy’ibihugu bihuriye mu muhora wa Lobito Corridor, kongera gufungura ikirere no kuvugurura sisitemu z’igenzura indege, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kugenzura ibicuruzwa ndetse n’amakuru n’inyandiko zorohereza abacuruzi bato; no kongera umubare w’imipaka ikoreshwa mu buryo bwa One-Stop Border Post.
Iherezo ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe?
Amasezerano yo kwihuza mu by’ubukungu RDC yasinyanye n’u Rwanda kandi ashyira imbaraga mu guhagarika burundu ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibihugu byombi byiyemeje by’umwihariko guhiga no gukurikirana mu mategeko abacukuzi, abaguzi, abacuruzi cyangwa abatunganya amabuye baba baragize uruhare mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro.
Byiyemeje kandi gushyira mu bikorwa Ihame rya OECD rya Due Diligence n’Igikoresho cya ICGLR cya RINR, gutunganya amategeko y’ubucukuzi ku mpande zombi no kunoza ubucukuzi bwa gakondo (ASM) no gufasha abaturage babukoraga kubona ubundi buryo babaho.
Hari kandi guteza imbere inganda zitunganya amabuye imbere mu karere kugira ngo inyungu izabe nyinshi kurushaho.


