U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yo n’u Rwanda bemeranyije agahenge, uhereye ku itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Ni nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwa dipolomasi ibihugu byombi byahuriyemo ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga.

Ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola u Rwanda rwari rubihagarariwemo n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko “guhera ku wa 4 Kanama muri RDC hazaba agahenge. Icyemezo cyafatiwe i Luanda uyu munsi mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya RDC n’u Rwanda, ku buhuza bwa Angola.”

Iby’aka gahenge kandi byanemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola na yo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe kugenzura ibibera mu burasirazuba bwa RDC izongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugenzura ko agahenge kazubahirizwa.

Aka gahenge gashya kariyongera ku kamaze ibyumweru bigera kuri bine gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni agahenge icyakora katubahirijwe uko bikwiye, kuko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’inyeshyamba za M23 ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda yumvikanye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano buri ruhande rwagiye rushinja urundi gushoza.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge
    Mumbabarire munsobanurire jye birancanga nonese Urwanda na Congo biri muntambara? Cg Rdc na m23 ?ko badatumiramo m23 nyirikibazo?

  2. U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge
    Kuva byatangajwe na RDC wasanga ataribyo
    Kuko burigihe batangaza ibitandukanye nibyavuzwe mubiganiro kandi numuhiza nkuko mwabivuze arabogama

  3. U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge
    Ark politic weee! Ese nigute urwanda rujya mumishyikirano yagahenge kd atarirwo rurwana Na congo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *