U Rwanda na Sà£o Tomé na Pràncipe byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kongera ingufu zabo mu Muryango w’Afrika yunze ubumwe, ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Umuhango wabareye Sao Tome, umurwa mukuru wa Sà£o Tomé et Pràncipe, abashyize umukono ku masezerano akaba ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, na mugenzi we wa Sao Tome, Urbino Botelho. Mushikiwabo yavuze ko amasezerano ashobora kuzavamo andi azatuma abaturage b’ibihugu byombi bidegembya uko bashaka hagati yabyo.
Aya masezerano abaye nyuma y’uruzinduko minisitiri w’intebe wa Sà£o Tomé et Pràncipe, Patrice Trovoada, yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. Nubwo atari yaje mu ruzinduko rw’akazi, ntibyabujije ko perezida Kagame amwakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
My first official trip of 2017 out #Rwanda is beautiful island nation of Sao Tome, in Pacific Gulf of Guinea. Signed cooperation agreements!
– Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) January 6, 2017
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo akaba yemeje isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Sao Tome n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



