U Rwanda nta bwoba ruduteye, nirushaka intambara izabaho_Gen Ekenge wa FARDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta bwoba na busa gitewe n’u Rwanda ndetse kinashimangira ko nirwifuza ko haba intambara nta kabuza izabaho.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Gen de Brigade Sylvain Ekenge, ubwo yakiraga inyandiko zikubiyemo ubutumwa bw’Abakongomani bari bavuye mu myigaragambyo.

Kuri uyu wa Kabiri ibihumbi by’abanye-Congo batuye i Goma baramukiye mu myigaragambyo ikaze, bamagana u Rwanda na Uganda bita igihugu cy’indyarya.

Ni imyigaragambyo yazamuwe n’ibirego Kinshasa imaze iminsi ishyira ku Rwanda, irushinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’Ingabo za FARDC.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zishinjwa gufasha uyu mutwe kwigarurira Umujyi wa Bunagana, gusa si gake Leta y’u Rwanda yakunze gutsemba ihakana ko ibibazo M23 ifitanye n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ntaho bihuriye na yo.

Gen Ekenge ubwo yakiraga abari bavuye mu myigaragambyo i Goma, yabijeje ko FARDC itazacogora mu kurinda ubusugire bwa Congo Kinshasa, aboneraho kuburira u Rwanda ko nibiba ngombwa ibihugu byombi bizajya mu mitsi.

Ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo twirukane mu gihugu abo bagizi ba nabi, yaba abaterabwoba ndetse n’ababashyigikiye. U Rwanda ntirwadukanga, nta bwoba ruduteye. Tuzarurwanya, kandi niba rushaka intambara na yo izaba.”

Ekenge yunzemo ko ashimira bariya baturage ku bw’ibikorwa byabo, nyuma yo kwigaragambya bakera aho batera n’amabuye abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda.

Kuri ubu iminsi imaze kuba itatu mu Bunagana hari agahenge, gusa isaha n’isaha imirwano ishobora kongera kubura hagati ya M23 na FARDC ikomeje kwisuganyiriza hafi y’uriya mujyi ngo iwigarurire.

Hagati aho iyi ntambara ishobora no kwinjiramo ingabo z’akarere nyuma y’uko ku munsi w’ejo Perezida Uhuru Kenyatta asabye ko zitegurwa zikoherezwa muri Congo Kinshasa.

Perezida Uhuru kandi yasabye ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu zombi na Ituri irambika intwaro hasi by’ako kanya ndetse izi ntara uko ari eshatu zikaba izitarangwamo intwaro, gusa nta cyemeza ko ubusabe bwe buza kubahirizwa.

Congo Kinshasa ikomeje kwikoma u Rwanda mu gihe kuri uyu wa Gatatu MONUSCO (ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo) yatangaje ko nta kimenyetso gifatika cyerekana ko hari ingabo z’u Rwanda zaba ziri ku butaka bwa kiriya gihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda nta bwoba ruduteye, nirushaka intambara izabaho_Gen Ekenge wa FARDC
    Bafite ipfunwe n”ikimwaro,abo ba General bakongo,bizeje H’E, Chisekedi,kobazarandura M23,bashimyeho basanga nikurutare,bagerageza kw’ifashisha FDRL,nabwo baratsindwa,ntibumva ukuntu bemereye umukuru w’igihu ko bazarandura M23,none akanga gushyikirana nayo,none irikubafatana imijyi!niyompamvu bashaka kumvish’amahanga ko uRwanda arirwo rur’inyuma y’intsinzwi yabo,ariko ukuri kurugaragaza,ese ubwabo bemerako bafite abaturage bavuga ikinyaRwanda?niba umuntu yemeye gufata imbunda kubw’akarengane agirirwa kuki wasuzugura imbaragaze,ahokumva ibibazobye nk’umuturage ushinzwe?nibikorere umusaraba wabo ntibadutwerere amafuti yabo

  2. U Rwanda nta bwoba ruduteye, nirushaka intambara izabaho_Gen Ekenge wa FARDC
    Bafite ipfunwe n”ikimwaro,abo ba General bakongo,bizeje H’E, Chisekedi,kobazarandura M23,bashimyeho basanga nikurutare,bagerageza kw’ifashisha FDRL,nabwo baratsindwa,ntibumva ukuntu bemereye umukuru w’igihu ko bazarandura M23,none akanga gushyikirana nayo,none irikubafatana imijyi!niyompamvu bashaka kumvish’amahanga ko uRwanda arirwo rur’inyuma y’intsinzwi yabo,ariko ukuri kurugaragaza,ese ubwabo bemerako bafite abaturage bavuga ikinyaRwanda?niba umuntu yemeye gufata imbunda kubw’akarengane agirirwa kuki wasuzugura imbaragaze,ahokumva ibibazobye nk’umuturage ushinzwe?nibikorere umusaraba wabo ntibadutwerere amafuti yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *