20250621_083841_copy_1000x666

U Rwanda n’u Burundi byaganiriye ku mubano wabyo

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi ba Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi, ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Ibiganiro by’impande zombi byahuje Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel wari wasuye u Rwanda, na mugenzi uyobora Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier.

Sena y’u Burundi mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko abayobozi ba Sena zombi baganiriye ku ruhare rw’inzego bayoboye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Iti: “Perezida wa Sena Hon. Sinzohagera Emmanuel muri iki gitondo yahuye na mugenzi we w’u Rwanda wari kumwe na ba Visi Perezida be bombi mu ruzinduko rwemewe. Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gushimangira umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda.”

Sena y’u Rwanda igaruka kuri ruriya ruzinduko, yo yongeyeho ko ba Perezida ba Sena zombi baganiriye “ku mikoranire binyuze muri Dipolomasi y’Inteko.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo igitotsi mu mpera za 2023; mbere y’uko mu ntangiriro za 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Ni icyemezo Gitega yafashe ishinja Kigali gushyigikira no guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo; ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakunze guhakana yivuye inyuma.

U Burundi kandi bushinja u Rwanda kuba rucumbikiye abo bukekaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015, ndetse inshuro nyinshi bwakunze kwerura ko umubano w’ibihugu byombi utazigera usubira mu buryo bariya bantu bataratangwa.

Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi bahuye, mu gihe mu mezi make ashize Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gukangisha u Rwanda kujya mu ntambara na rwo.

Ni nyuma yo kurushinja kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubicishije muri RED-Tabara, ngo nk’uko rwabinyujije muri M23 iri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u Burundi.

Inshuro nyinshi abayobozi mu nzego za dipolomasi b’ibihugu byombi bagiye bahura bakaganira uko bacubya umwuka mubi uriho, gusa kugeza ubu nta musaruro ugaragara uragerwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *