U Rwanda rugiye gukemura ikibazo cy’amashanyarazi make cyari i Goma

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yamaze kuzuza umuyoboro w’amashanyarazi ava mu karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Goma muri RDC, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuriro muke cyari kimaze igihe mu bice bimwe na bimwe by’uriya mujyi.

Umuyoboro wuzuye urareshya n’ibirometero 11.

Ni umuyoboro uvana amashanyarazi ku ishami rishya ryubatswe mu Murenge wa Rugerero, rikusanyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zirimo n’azaturuka muri Gaz Methane icukurwa mu Kivu, ukanyura mu mujyi wa Gisenyi, ugakomeza ku mupaka muto ugana mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko icyemezo cyo kohereza umuriro i Goma cyaturutse ku mibanire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Rero muri iyo mibanire myiza habayemo ubufatanye n’ikigo cyacu (REG) na Kompanyi imwe yo muri Congo yitwa SOCODE ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyane cyane mu bice bya Goma, twagiranye amasezerano yo kubaha amashanyarazi.”

Umuyobozi wa REG mu karere ka Rubavu yakomeje avuga ko uriya muyoboro uzakemura ikibazo cy’amashanyarazi adahagije cyagaragaraga muri bimwe mu bice by’umujyi wa Goma.

Ati: “Hari ikibazo bari bafite cy’amashanyarazi adahagije cyatumaga mu by’ukuri ibice bimwe bitabona amashanyarazi nk’uko babyifuza. Ni aho ngaho rero batwiyambaje kugira ngo tubahe amashanyarazi yabafasha kongera umubare w’abakiriya, ariko nanone n’abawukeneye nk’amahoteri n’inganda na bo babone umuriro uhagije.”

Umuriro u Rwanda rugiye kohereza i Goma uzaba uri hagati ya Megawatt imwe n’icumi, ukaba uzacanira igice kimwe cy’Umujyi wa Goma bijyanye n’uko wose udahabwa amashanyarazi na SOCODE.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *