Kuva kuri uyu wa Kane, itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2026, u Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (AI), izabera i Kigali.
Abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu guhanga udushya baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo bitezweho kwitabira iyi nama.
Iyi inama izaba igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare AI ishobora kugira mu guteza imbere imiyoborere, ubukungu n’iterambere rya Afurika, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora mu bihe by’Ubwenge Buhangano (Leading in the Age of Artificial Intelligence).”
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nyakanga 2026, Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura iyo nama, Prof. Madison Ngafeeson, washinze akaba na Perezida w’Umuryango LEAD Missions International uharanira kugira abayobozi bafite indangagaciro nzima ari na wo utegura iyo nama, yavuze ko impamvu bahisemo kuyakirira mu Rwanda ari uko rubonwa nk’igihugu cy’icyitegererezo mu miyoborere no kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.
Yagize ati: “Impamvu twahisemo u Rwanda ni uko ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika. Mu myaka 32 ishize rwavuye mu mateka akomeye, ariko rwashoboye kubaka igihugu gikomeye gikorera abaturage. Ni urugendo ibindi bihugu bishobora kwigiraho bikarukuramo amasomo.”

Yakomeje avuga ko igihugu kimwe cyo muri Afurika gishobora kwigira ku kindi, ari yo mpamvu bifuza ko abitabiriye iyi nama bazabona umwanya wo kumenya ubunararibonye bw’u Rwanda no gusangira n’Abanyarwanda ibyo ibindi bihugu byagezeho.
Prof. Ngafeeson yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu byinshi byo muri Afurika ndetse n’ibyo ku yindi migabane, harimo Canada, u Bwongereza, Jamaica, Cameroun, Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.


