Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gukora ibishoboka ngo ihungishe Abanyarwanda babarirwa muri 70 bari i Khartoum muri Sudani hakomeje kubera intambara.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BBC ko mu Banyarwanda bari muri Sudani harimo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyeshuri.
Yavuze ko “abo bose ambasade y’u Rwanda i Khartoum izi aho bari, irimo kuvugana na bo, ndetse ikabaha n’amabwiriza yashyizweho mu bufatanye bwa ambasade n’ububanyi n’amahanga bw’aho bagomba kujya kugira ngo babashe kuba bari hamwe baze kubasha kuhavanwa.”
Mukuralinda yavuze ko kuri ubu Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bariya Banyarwanda babe bavanwa muri Sudani, n’ubwo ari ibintu bitoroshye bijyanye no kuba ikirere cya kiriya gihugu gisa n’igifunze kubera intambara.
Yagize ati: “Kugeza ubu ni ibintu bigoye kubera ko ikirere cya kiriya gihugu gisa n’igifunze kubera intambara. Ni ukuvuga ko hagomba kuza gukoreshwa inzira z’ubutaka, ibihugu bimwe byazikoresheje, n’Abanyarwanda niyo bari bucemo.”
Yunzemo ati: “Ni ukuvuga ngo niba hari abaramutse bagiye mu Misiri, ambasade y’u Rwanda mu Misiri irahari iriteguye ku buryo baramutse bageze ku mupaka bahasanga abakozi ba ambasade bakabafasha gukomeza urugendo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko uretse abagomba kujyanwa mu Misiri hari n’abashobora kujyanwa muri Djibouti binyuze mu mikoranire ibihugu bitandukanye bifite, cyane nk’u Bufaransa buri kujyanayo abo buri guhungisha.
Yavuze ko nyuma yo kuvana bariya bantu muri Sudani ari bwo hashobora gutekerezwa niba bacyurwa mu Rwanda cyangwa baguma mu bihugu barimo.
Kugeza ubu ababarirwa muri 400 amakuru avuga ko bamaze kwicwa kuva imirwano yadutse muri Sudani hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’izindi zo mu mutwe wa RSF.
Mukuralinda cyakora yavuze ko kugeza ubu nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri Sudani.
Ati: “Icy’ingenzi navuga ni uko kugeza ubu [muri bo] nta wuragira ikibazo muri iyo mirwano yaba gukomereka cyangwa se ngo abe yahaburira ubuzima.”
Alain Mukuralinda yavuze ko abakozi ba ambasade y’u Rwanda i Khartoum “nibiba na ngombwa na bo bazahava, ariko ntibashobora kuhava batabanje kwita kuri abo Banyarwanda.”


