U Rwanda rusigaje iminsi ine gusa kugira ngo rutangarize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye n’icyemezo rwafashe cyo guca caguwa .Ni nyuma yaho muri Werurwe ruhawe iminsi 60 ngo rwisubireho kuri iki cyemezo kuko ngo ruzabihomberamo.
U Rwanda rugomba kugira icyo ruvuga kuri iyi ngingo mu rwego rwo kubahiriza ibyo akanama gahagarariye iby’ubucururuzi bwa Amerika(USTR) karwihanangirije ko ruhawe iminsi 60 ngo rwisubireho ku cyemezo rwafashe cyo guca caguwa kuko ngo gishobora gutuma ruhomba zimwe mu nyungu rwakuraga mu masezerano y’ubucuruzi yiswe AGOA( African Growth and Opportunity Act).
Ubwo hatangazwaga iki cyemezo,Umuyobozi wungirije wa USTR, C.J.Mahoney yavuze ko icyi ari cyemezo cya Perezida Donald Trump kigamije kunoza umubano mwiza mu by’ubucuruzi.
Yagize ati”Perezida arajwe ishinga n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’imikorere ihwitse mu by’ubucuruzi”
Ibiro by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bitanagaza ko iyi ngingo ireba n’ibindi bihugu byo muri aka karere birimo Uganda,Tanzania na Kenya bitandukanye na mbere aho byavugwaga ko byo byamaze gukuramo akabyo karenge kuri iyi ngingo yo guca caguwa.
Abanenga iyi politiki ya Amerika bavuga ko uyu mwanzuro wa A ugaragaza imyitwarire ya Amerika mu by’ubucuruzi mu minsi iri imbere muri Afrika mu gihe abacyeba bayo nk’Ubushinwa isoko ry’ubwubatsi bw’imihanda n’ibindi bikorwa remezo bamaze kuryigarurira.
Umwe mu babaye abayobozi bakuru mu by’ubucuruzi muri Amerika mu 2015, Gail Stricker yagize ati” Ibi ni iteshagaciro ku bintu byinshi twagiye dukora mu minsi ishize.Ntekereza ko bibabaje,biteye agahinda n’isoni”
Amerika ikomeje kugaragaza ko ibi bihugu uko ari bine byafashe icyemezo kinyuranyije n’amasezerano ya AGOA. Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa USTR ku butegetsi bwa Perezida Bush na Obama,Liser Florier yagize ati”Twumvikanye n’ibi bihugu bizakuriraho Amerika imbogamizi z’ubucuruzi”
Undi muyobozi yabwiye Reuters ko Amerika yasobanuye neza ibyo u Rwanda rugomba kubahiriza muri Agoa kandi ko gufata icyemezo ari rwo rugomba kubikora.
Mu minsi ishize, Perezida Trump yatangaje ko u Rwanda ruzahagarikwa muri AGOA bitewe n’uko ngo rwashyizeho imbogamizi ku iyinjizwa ry’imyambaro yakoreshejwe ituruka muri Amerika.
Trump yavugaga ko u Rwanda rutagaragaza ubushake mu kuvanaho inzitizi ku bucuruzi n’ishoramari bya Amerika nk’uko bikubiye mu gika cy’104 cy’amasezerano ya AGOA.
Mu 2016 nibwo ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byatangaje ko bizahagarika gutumiza imyambaro n’inkweto byambawe mu 2019 mu rwego rwo kurinda inganda zo mu karere guhatana.
Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje mu Rwanda, Tanzania na Uganda byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.
Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent kuri iyi ngingo akaba yatangaje ko mu bucuruzi u Rwanda rukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nta mafaranga menshi rwinjiza binyuze muri gahunda ihuza icyo gihugu n’iby’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (AGOA).Uyu muyobozi yavuze ko America AGOA iri kwamagana ibihugu byaciye intege caguwa, bishaka guteza imbere inganda zabyo.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com



