Inama n’imurika mpuzamahanga ku bikomoka ku mata bizabera i Kigali, uzaba umwanya mwiza w’igihugu wo kwereka abazitabira uruhare rwa gahunda ya Girinka nk’agashya ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda nkuko byatangajwe na Jean Claude Kayisinga, umunyamabanga wa leta uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi asobanura ibijyanye n’iri murika mpuzamahanga.
Iyi nama iteganyijwe tariki 31 z’uku kwezi ikazabera muri Kigali Convention Center, ikazahuza abarenga 60 bazaturuka mu bihugu 40.
Iyi nama ikazaba igamije kureba ingamba zo kuzamura ubwiza bw’ibikomoka ku mata, ubucuruzi bwa byo no kugera ku masoko ya byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hazarebwa kandi ikoranabuhanga ryifashishwa n’abazaza kwitabira barenga 100 bazaturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo, abazaturuka mu Ubufaransa, Ubuhorande, Amerika, Isiraheli n’Ubutariyani.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’umuryango wita ku musaruro w’ibikomoka ku mata w’Afurika y’Iburasirazuba n’amajyepfo (ASADA) n’ihuriro Nyarwanda rihuza abatunganya umusaruro w’amata (RNDP) na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Dr Christine Kanyandekwe, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko mu byo bazerekana u Rwanda rumaze kugeraho harimo gahunda ya Girinka igamije guha inka imiryango icyennye bikazaha isomo ibindi bihugu.
Inka zirenga ibihumbi maganabiri na mirongo ine na bitandatu zimaze gutangwa muri Girinka, mu gihe hari gahunda ko mu mwaka wa 2017 hazaba hamaze gutangwa inka ibihumbi mirongo itatu na bitanu ku miryango icyennye.
Iyi gahunda ikaba yaracyemuye ikibazo cy’imirire mibi yagaragaraga mu miryango yahawe izi nka kuko banywa amata ndetse bakabona n’ifumbire yo gukoresha mu bikorwa byo gufumbira imirima.
Mu Rwanda inka z’imvange zifite ubushobozi bwo gutanga hagati ya litiro 25 na 30 z’amata ku munsi, mu gihe izari zisanzwe zatangaga litiro 8 ku munsi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB gitangaza ko umusaruro w’amata ugeze kuri toni 710,014 mu gihe bihaye intego yuko wagera kuri toni 723,831 mu mwaka wa 2017.
Imibare itangwa na RAB igaragaza ko abaturage bafite agera kuri miriyoni n’ibihumbi Magana atatu na mirongo ine, mu gihe hari gahunda ko yazamuka akagera kuri mriyoni na maganatandatu na mirongo irindwi muri 2017, na miriyoni Magana acyenda na makumyabiri muri 2020.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


