Intumwa zo mu rwego rw’ubutabera bw’u Burundi ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu, Domina Banyankimbona, ejo ku wa Gatanu zagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, ziganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Ingingo impande zombi zibanzeho kurusha izindi ni ijyanye no guhererekanya abanyabyaha, dore ko zemeranyije gukomeza kugirana ibiganiro ku byaha byakozwe ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza mu 2015.
Nyuma y’iyi Coup d’État u Burundi bwakomeje kotsa igitutu burusaba kubushyikiriza abo buvuga ko bari inyuma y’uriya mugambi rucumbikiye, nk’imwe mu nzira isumba izindi yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wahise uzamba.
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ku wa Gatanu Umurungi Providence uyobora ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko “impande zombi zaganiriye ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana abakurikiranyweho ibyaha bari mu bihugu byombi.”
Umurungi yakomeje avuga ko ikibazo cy’abagerageje Coup d’état yo muri 2015 u Burundi bumaze igihe busaba u Rwanda hari icyizere cy’uko kizakemuka.
Ati: “Ku kibazo kimwe cyihariye kijyanye n’abantu bamwe bakurikiranwe n’u Burundi ku kuba baragerageje guhirika ubutegetsi i Burundi mu 2015, inama yasanze cyaragiye kiganirwaho n’inzego zitandukanye.”
“Bigaragara ko hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi bwo gukemura icyo kibazo kandi kikazakomeza kuganirwaho.”
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aheruka guhurira i Kinshasa na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente; mu nama ya 10 y’urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya RDC n’akarere yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia.
Perezida Ndayishimiye ubwo yageraga i Burundi akubutse i Kinshasa na we yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye kiri gukorana n’u Rwanda kugira ngo abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyikirizwe ubutabera.
Yavuze ko kuba ziriya ntumwa z’igihugu cye zaraje mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko u Burundi buzashyikirizwa bariya bantu.
Ati: “[Abakuru b’ibihugu] barashima uko ibiganiro by’u Burundi n’u Rwanda birimo gukorwa kugira ngo ibibazo dufitanye bishire. Barashima mbere na mbere kuba tumaze kugira itsinda ry’inzobere mu butabera ziri mu Rwanda, ubu nyine barimo gukorera hamwe kugira ngo turebe uburyo ba bandi bashatse guhirika ubutegetsi bazanwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi.”
Kugeza ubu abo u Burundi bushakisha ni abantu 34 biganjemo abanyepolitiki, abanyamakuru, abahoze ari abapolisi n’abasirikare bakuru barangajwe imbere na Gen Maj Godefroid Niyombare.


