Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, igaragaza ko icyemezo bwafashe gikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo u Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk’umuturanyi mubi.
U Burundi bwafashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi bushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yavuze ko yamenye amakuru y’uko Leta y’u Burundi yafunze imipaka yayo n’u Rwanda.
Guverinoma yavuze ko icyemezo u Burundi bwafashe ari “icyemezo kibabaje, gikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi kandi kikaba gihabanye n’amahame y’ubufatanye bw’akarere muri EAC.”


