Bwiza
ads

U Rwanda rwababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka

Politiki•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 12 Mutarama 2024 saa 04:54
Iminota 1 yo gusoma
U Rwanda rwababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, igaragaza ko icyemezo bwafashe gikoma mu nkokora urujya n'uruza rw'abantu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo u Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk'umuturanyi mubi.

U Burundi bwafashe icyo cyemezo nyuma y'iminsi bushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo.

Guverinoma y'u Rwanda mu itangazo yasohoye yavuze ko yamenye amakuru y'uko Leta y'u Burundi yafunze imipaka yayo n'u Rwanda.

Guverinoma yavuze ko icyemezo u Burundi bwafashe ari "icyemezo kibabaje, gikoma mu nkokora urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu hagati y'ibihugu byombi kandi kikaba gihabanye n'amahame y'ubufatanye bw'akarere muri EAC."

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.