Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ibibazo bibiri isaba ko iya Uganda ikemura mu gihe ibihugu byombi bigishakisha uko umubano wabyo wakongera kuba mwiza.
Mu butumwa yatangarije kuri Twitter, Makolo yavuze ko hari ibyakozwe birimo n’ibyagizwemo uruhare n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wagiriye inzinduko ebyiri mu Rwanda, ariko ibi bigihari.
Ibi bibazo ni icy’abakorera muri Uganda bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe n’ikindi cy’abantu barenga 5 rushinja gukwirakwiza icengezamatwara.
Yagize ati: “N’ubwo hari ibyagezweho ndetse n’inzinduko ebyiri za Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali, biracyari ngombwa kwita ku bibazo bitakemutse byagaragajwe kuva mbere, birimo icy’abanzi bazwi bashaka guhungabanya u Rwanda, bagikorera muri Uganda.
Ikindi ni icengezamatwara ryifashisha itangazamakuru rikorwa n’abantu baba muri Uganda barimo: Obed Katurebe aka RPF Gakwerere, Sula Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire n’abandi. Dutegereje twihanganye icyo Uganda izakora kuri ibi bibazo bitarakemuka.”
Umuvugizi wa Guverinoma atangaje ibi nyuma y’aho tariki ya 7 Werurwe 2022 u Rwanda rufunguriye imipaka yo ku butaka urujya n’uruza, irimo yose ruhuriyeho na Uganda, ibi bikaba byarashingiwe ku ntambwe nziza ibihugu bikomeje gutera bikemura ibibazo bifitanye, binyuze mu nzira y’ibiganiro.



2 Responses
U Rwanda rwagaragaje ikindi kibazo rusaba ko Uganda ikemura
Les vrais ougandais bakuyeho ABA banukamishyo bashaka gushinga empire hima ra ni bube maso mwirenzr museveni niyo ngirwa muhungu we n’aho ka kagome ko ntikazatunanira ni ikibazo cy’igihe
U Rwanda rwagaragaje ikindi kibazo rusaba ko Uganda ikemura
Les vrais ougandais bakuyeho ABA banukamishyo bashaka gushinga empire hima ra ni bube maso mwirenzr museveni niyo ngirwa muhungu we n’aho ka kagome ko ntikazatunanira ni ikibazo cy’igihe