gv6ayfuwkaal-q0-dc1d8

U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa Kabiri yahamagaje Ambasaderi wa Canada i Kigali, nyuma y’amagambo igihugu cye giheruka gutangaza ku Rwanda.

Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe ni bwo Canada yatangaje ko yafatiye u Rwanda ingamba zo kuruhana, nyuma yo kurushinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Canada kandi mu itangazo rihuriweho ryasohowe na ba Minisitiri bayo batatu barimo n’uw’Ububanyi n’Amahanga, yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa mu burasirazuba bwa RDC, birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri yahamagaje Ambasaderi wa kiriya gihugu, kugira ngo atange ibisobanuro kuri biriya birego.

U Rwanda ruvuga ko mu byo rwagaragarije Ambasaderi Julie Crowley, harimo harimo kuba igihugu cye kiri gushinja nkana u Rwanda ibijyanye n’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC, nyamara mu gihe “ibi byaha bikorwa na FARDC ku manywa y’ihangu ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Guverinoma ya RDC.”

Ambasaderi wa Canada yanagaragarijwe kandi ko igihugu cye kirengagije impungenge z’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano warwo, kigahitamo “guhishira amabi ya Guverinoma ya RDC arimo n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi ku bufatanye n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

U Rwanda rwashimangiye ko rudateze gutezuka ku ntego rwihaye yo kurinda abaturage barwo no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.

U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada nyuma y’amasaha make rwamaganye “uruhande ruteye isoni” kiriya gihugu cyafashe, ubwo cyahitagamo kubogamira kuri Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *