U Rwanda rwahumurije Abarundi bafungiweho imipaka bari ku butaka bwarwo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije Abarundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo nyuma yo gufungirwaho imipaka, ibasaba kuryama mu Rwanda bagasinzira.

Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk’umuturanyi mubi.

U Burundi bwafunze imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda ku mugaragaro guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

Imipaka ifungwa hari abantu barimo n’Abarundi inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi zangiye kwinjira mu gihugu cyabo.

Aba barimo n’abashoferi batwara amakamyo ku wa Kane bagiriwe inama y’uko kugira ngo babashe kwinjira mu Burundi ari uko banyura ku mupaka wa Rusumo, hanyuma bakinjira mu Burundi baturutse ku butaka bwa Tanzania.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragazaga nta bushobozi bubemerera kujya muri Tanzania bafite.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda, yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya mu Burundi na ho Abarundi bari mu Rwanda bo bakaryama bagasinzira.

Ati: “Umunyarwanda uri hano abyumve. Niba mu gihugu runaka bakubwiye bati ntibagushaka, nta mpamvu yo kuvuga ngo urajyayo.”

Yakomeje agira ati: “Ariko ku Barundi bari hano, baryame basinzire, bakore akazi kabo. Ushaka kuhaguma ahagume, ushaka kuba yakwambuka agasubira iwabo, yagenda kuko u Rwanda ntirwafunze umupaka ariko ntihagire ugire ikibazo cyangwa uhungabana ngo ni uko guverinoma y’u Burundi yavuze ko Abarundi bagomba gufunga imipaka yabo”.

Alain Muku yunzemo ko n’ubwo icyemezo cya Leta y’u Burundi cyahungabanyije ubucuruzi n’imigenderanire, abantu batagomba guhungabana ngo ibintu byacitse kuko umupaka wafunzwe, bijyanye n’uko nyuma y’ifungwa ryawo ubuzima bukomeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *