U Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan bukurikiranyeho iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo, zashyikirije u Buhinde Salman Khan usanzwe ari umuturage wabwo kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo.

Igikorwa cyo gushyikiriza uyu mugabo inzego z’ubutabera bw’u Buhinde cyabereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ku wa 9 Nzeri uyu mwaka ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, nyuma y’ubusabe bwa Leta y’u Buhinde yakekaga ko ari mu Rwanda ikabinyuza muri Polisi Mpuzamahanga.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda biciye muri John Bosco Siboyintore usanzwe ari umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, yavuze ko Khan yari yaraje mu Rwanda ahatorokeye.

Yagize ati: “U Buhinde ku wa 2 Kanama bwatanze ubusabe bubinyujije muri Polisi mpuzamahanga buharagaza ko Salman Khan ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba ashakishwa. Hari n’abandi bafungiye mu gihugu cyabo, ariko uyu yari yagerageje gucika aza mu gihugu cy’u Rwanda”.

Ku wa 29 Ukwakira ni bwo u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko Salman Khan yabwohererezwa, mbere y’uko Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ibwemeza ku wa 12 Ugushyingo.

Siboyintore yavuze ko n’ubwo u Rwanda n’u Buhinde bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha, itegeko ryarwo rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha harimo ingingo y’uko iyo hari igihugu gisabye umunyabyaha mu Rwanda uhari rushobora gukorana na cyo amasezerano ku bwumvikane y’uko Leta y’u Rwanda na yo nigira umunyacyaha uzasabwa ku butaka bw’icyo gihugu na cyo cyazamutanga.

Yunzemo ati: “U Rwanda ntabwo ari ahantu h’ubwihisho, ntabwo ari igihugu wazamo warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihishamo. Ntitujya twihanganira ibyaha, dukurikirana ibyaha tukanakurikirana abanyabyaha; kandi ibyo dukoreye u Buhinde natwe ni ko twagiye tubikorerwa n’ibindi bihugu kandi niko Isi igomba kubaho kuko muri iki gihe turugarijwe.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.

Yagaragaje ko mu bihe biri imbere bishobora kugirana amasezerano.

Yashimangiye ko iterabwoba ari ikintu igihugu cy’u Buhinde kitihanganira kandi ko n’u Rwanda ari ko bimeze.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan bukurikiranyeho iterabwoba
    Benjamin rwose wari ukwiriye kuduha rwose icyo urwanda rwashingiyeho rumutanga. Wari ukwiriye kutubwira ibyaha uyu muntu aregwa, mbere yo kutubwira ko urwanda rudakunda kuba rwakwakira abanyabyaha. None se koko uyu muntu yaba arengana, akaba yari yaduhungiyeho nk’igihugu kigendera ku mategeko? President Paul Kagame yigeze kutubwira ko niyo yaba inyamaswa iguhungiyeho udashobora kuyitanga…. None se uyu koko bamutanze bashingiye kuki? Yenda barabifite ariko niba babifite wowe ukaba wanditse inkuru muri ubu buryo, ndagusaba ko watabaranya ugasubira mu ishuri ry’abanyamakuru. Kuvuga ngo uyu muntu akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba gusa ntabwo bihagije! Ese yahanuye indege ya Gisivili? Ese yarashe umunyamerika arimwica, ese yatwitse ambassade y’igihugu runaka, ese yateze bombe amazu yo mubuhinde…..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *