Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko itumva impamvu u Bwongereza bwashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe gukorereyo ingendo, ivuga ko igitegereje ibisobanuro ku cyatumye hafatwa kiriya cyemezo.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Leta y’u Bwongereza yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Leta zunze ubumwe z’Abarabu bongerewe mu batemerewe gukorera ingendo muri kiriya gihugu.
Umunyamabanga Ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo cyagombaga gutangira gukurikizwa ku wa Gatanu saa Saba z’amanywa, yungamo ko abantu binjiye cyangwa banyuze muri ibi bihugu batemerewe kwinjira mu Bwongereza, uretse Abongereza n’abanya-Ireland, cyangwa abaturage b’ibindi bihugu ariko batuye muri kiriya gihugu.
Leta y’u Bwongereza ntiyigeze isobanura impamvu yakumiye abaturutse mu Rwanda ku butaka bwayo, gusa abenshi babihuje no kuba imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kuzamuka mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko yamenye ko u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo gukumira ku butaka bwabwo abaturutse mu Rwanda, gusa ivuga ko ikeneye ibisobanuro ku mpamvu kiriya cyemezo cyafashwe.
Guverinoma yagize iti: “Turebye ibihugu byo mu karere byagizweho ingaruka na kiriya gihano n’ibitaragizweho ingaruka na cyo, amakuru make yahawe u Rwanda ntabwo ashingiye kuri siyansi. Guverinoma y’u Rwanda itegereje guhabwa ibisobanuro ku byatumye hafatwa iki cyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza.”
U Rwanda rwasobanuriye u Bwongereza ko ruri mu bihugu bipima abarwayi, rukabakurikirana, rugashakisha abahuye na bo, rugashyiraho ingamba zo kwirinda ndetse rukanavura abarwayi; ndetse amakuru rutanga kuri COVID-19 akaba ahoraho kandi ari ukuri.
Rwagaragaje kandi ko rutari mu bihugu bitigeze bikumira ku butaka bwarwo abagenzi baturutse mu Bwongereza kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwahagaragaye, ibirenze ibyo rukaba rupima abagenzi mbere binjira mu gihugu n’abajya hanze yacyo.
Abagenzi bava mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza mu gihe ruheruka gushyirwa ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere.
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ‘Lowy Institute’ cyo muri Australia. Mu kubukora cyibanze ku makuru atangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w’abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n’abakirwaye.



2 Responses
U Rwanda rwasobanuje U Bwongereza impamvu bwakumiriye ku butaka bwabwo abaruturutsemo
Abongereza bagomba kwisubiraho, tukajya tujyayo nka mbere. Nibabyanga tuzabahagarikire imfashanyo twabahaga dushyigikira Arsenal.
U Rwanda rwasobanuje U Bwongereza impamvu bwakumiriye ku butaka bwabwo abaruturutsemo
Abongereza bagomba kwisubiraho, tukajya tujyayo nka mbere. Nibabyanga tuzabahagarikire imfashanyo twabahaga dushyigikira Arsenal.