Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gushinja u Rwanda “kugaburira no guha icumbi” umutwe wa RED-Tabara, igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana.
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida yashinje u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwe, mu kiganiro yagiraniraga n’itangazamakuru mu ntara ya Cankuzo.
Yavuze ko “hashize igihe kirekire iyo mitwe ihabwa amacumbi, ihabwa ibyo kurya, ihabwa ibiro ikoreramo, ihabwa amafaranga n’igihugu ibamo aho mu Rwanda.”
Yunzemo ati: “U Rwanda rukwiye kumenya ko gukomeza gufasha aba bica abana ari ukurema urwango hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi”, ngo kuko Abarundi badashobora kwishimira kubona bicirwa abantu n’abo u Rwanda rusanzwe rugaburira.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze kandi ko igihugu cye kimaze igihe gisaba u Rwanda kuba rwagiha abagize iriya mitwe rucumbikiye ngo bashyikirizwe ubutabera, gusa bikaba byarananiranye.
RED-Tabara u Burundi bushinja u Rwanda guha ubufasha mu cyumweru gishize yigambye igitero cyagabwe ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyicirwamo abantu 20.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye biciye mu biro by’umuvugizi wayo, yamaganye ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi; igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko u Burundi bwaba buha ubufasha RED-Tabara.
Iti: “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rushyigikiye umutwe w’abarundi witwaje intwaro ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose w’i Burundi witwaje intwaro.”
U Rwanda rwibukije ko mu gihe cyashize (muri Nyakanga 2021) rwashyikirije u Burundi abantu 19 bahoze ari abarwanyi ba RED-Tabara, nyuma yo kubafatira mu ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo y’igihugu.
Rwasabye u Burundi kuba bwagaragaza impungenge zabwo biciye mu buryo bwa dipolomasi, niba koko buzifite.
RED-Tabara mu itangazo yasohoye isubiza ku byavuzwe na Perezida Ndayishimiye, yavuze ko “nta bufasha ubwo ari bwo bwose” ihabwa n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cy’amahanga.


