U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakira Abanyarwanda umunani baheruka guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger bari bamaze igihe babamo.

Muri iki cyumweru ni bwo Leta ya Niger yaciye iteka ryirukana bariya Banyarwanda basoje ibihano, nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Iteka ribirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage muri Niger, Hamadou Adamou Souley.

Abarebwa n’iri teka ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Uko ari umunani bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye mu gihugu uhereye ku wa 27 Ukuboza 2021.

Minisitiri Hamadou yavuze ko ubunyamabanga bw’iyi minisiteri ndetse na Polisi bigomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri teka, yungamo ko ibirikubiyemo bigomba kumenyeshwa abarebwa na ryo ndetse rigasohoka mu igazeti ya leta.

Abirukanwe bari mu bantu icyenda Umuyobozi w’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), Carmel Agius, yavuze ko bari baroherejwe muri Niger binyuze mu masezerano y’ubufatanye Loni yagiranye na Guverinoma ya kiriya gihugu.

Byari nyuma yo kumara igihe i Arusha muri Tanzania nyuma y’irangizwa ry’imanza zabo barabuze ibihugu bibakira.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yanenze MICT ku cyemezo cyo gupanga kwirukana bariya Banyarwanda yafatanye na Niger batamenyesheje igihugu cyabo, avuga ko MICT nk’urwego rwakoranye n’u Rwanda imyaka irenga 10 yagaragaje imikorere idahwitse.

Mukuralinda cyakora cyo yavuze ko mu gihe bariya bantu baba biteguye gutaha mu Rwanda bakirwa nk’abaturage barwo.

Aganira na VOA yagize ati: “Ku Banyarwanda bo ubwabo bagizwe abere, abandi barangije ibihano. Ni ukuvuga ngo bafite uburenganzira bwo kwidegembya. Byakabaye byiza bavuze bati ‘tuje mu Rwanda’, ariko u Rwanda ntabwo rubibahatira buri wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka; nta n’ubwo bashobora gutinya ngo barongera baburanishwe ku byaha bagizweho abere kuko amahame tugenderaho ku Isi nta muntu uburanishwa ibyaha incuro ebyiri.”

Mukuralinda abajijwe niba u Rwanda rwaba rufite gahunda yo gusaba bariya bantu leta ya Niger, yavuze ko “nta gahunda ikwiye kubaho yo kubasaba kuko niba baraciriwe imanza bisobanuye ko bafite uburenganzira bwo kwidegembya ku Isi yose.”

Yunzemo ati: “Baramutse boherejwe mu Rwanda bazakirwa nk’uko abandi Banyarwanda bose bakirwa. Nk’uko nabivuze Abanyarwanda baridegembya. Azagera mu Rwanda niba nta byangombwa afite azabisaba…kuko nk’uko nabivuze nta tandukaniro riri hagati y’uriya warangije igihano n’undi Munyarwanda wamaze imyaka 20 cyangwa 30 iyo yarangiza akavuga ati ‘ndatashye'”.

Bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Niger bari abanyapolitiki bo mu nzego zo hejuru zirimo za minisiteri abandi bakaba abasirikare bakomeye.

Nka Sagahutu Innocent yari umwe mu bayobozi ba batayo yari ishinzwe ubutasi ( bataillon de reconnaissance). Yari yarakatiwe imyaka 15 ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abatutsi b’abasivile n’abanyepolitiki batavugaga rumwe ndetse anatoza interahamwe n’indi mitwe yagize uruhare muri Jenoside.

AndrĂ© Ntagerura mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi we yari Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho ahamywa kugira uruhare mu guhuza ibikorwa by’interahamwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger
    None se niba u Rwanda rushaka kwakira abo banyarwanda, rwaba rwarabegereye rukabaganiriza rugasanga hari umugambi bafite wo gusubira mu Rwanda? Icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyawe, gifatwa na nyiri ubwite kandi bigakorwa ku bushake bwe.

    Ibitari ibi byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

  2. U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger
    None se niba u Rwanda rushaka kwakira abo banyarwanda, rwaba rwarabegereye rukabaganiriza rugasanga hari umugambi bafite wo gusubira mu Rwanda? Icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyawe, gifatwa na nyiri ubwite kandi bigakorwa ku bushake bwe.

    Ibitari ibi byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

  3. U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger
    None se niba u Rwanda rushaka kwakira abo banyarwanda, rwaba rwarabegereye rukabaganiriza rugasanga hari umugambi bafite wo gusubira mu Rwanda? Icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyawe, gifatwa na nyiri ubwite kandi bigakorwa ku bushake bwe.

    Ibitari ibi byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

  4. U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira abaturage barwo baheruka kwirukanwa muri Niger
    None se niba u Rwanda rushaka kwakira abo banyarwanda, rwaba rwarabegereye rukabaganiriza rugasanga hari umugambi bafite wo gusubira mu Rwanda? Icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyawe, gifatwa na nyiri ubwite kandi bigakorwa ku bushake bwe.

    Ibitari ibi byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *