Amakuru yari amaze iminsi avugwa ko u Rwanda rukomeje kwirukana impunzi z’Abarundi, yatewe utwatsi hasobanurwa ko abirukanwa ari Abarundi badafite ibyangombwa.

Umukuru w’intara y’Amajyepfo ari naho hamaze kwirukanwa Abarundi bagera ku 1000, yabwiye BBC ko nta mpunzi z’Abarundi zirukanwa.
Yatangaje ko abo birukanwe basabwe kujya kuzana ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda bamara kubibona bakagaruka bakakirwa byemewe.
Hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri iyi minsi haracyari imbogamizi z’imikoranire, nyuma y’aho bushinjije u Rwanda gushyigikira imitwe iburwanya ngo Nkurunziza ahirikwe ku butegetsi.
Leta y’u Rwanda yagiye ikomeza kugaragaza ko aya makuru atariyo ndetse ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’ibibazo biri mu Burundi, nk’uko byakomeje kugenda bitangazwa n’abayobozi batandukanye.
Mu Burundi hakomeje kurangwa n’umutekano muke, bigatuma benshi bahunga bakerekeza mu Rwanda n’ahandi aho bizeye umutekano uhagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


