Bwiza

U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Macron bwo gukura Mushikiwabo mu matora ya Francophonie

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 04:23
U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Macron bwo gukura Mushikiwabo mu matora ya Francophonie

214008

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazakura kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu matora yo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’amakuru avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Perezida Paul Kagame kubikora.

Nduhungirehe yabwiye The New Times ko u Rwanda rutazavanaho kandidatire ya Mushikiwabo, ushaka kongera kuyobora OIF kuri manda ya gatatu.

Umukuru wa Dipolomasi y'u Rwanda yavuze ibi, nyuma y'uko Jeune Afrique itangaje ko yamenye amakuru y'uko Macron aheruka kwandika Perezida Paul Kagame ubutumwa burebure, amusaba gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora.

Muri ubwo butumwa, Macron ngo yanavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani, bemeye gukura abakandida b’ibihugu byabo mu irushanwa.

Abo ni Juliana Amato Lumumba wa RDC na Coumba Bâ wa Mauritania. Intego ya Macron ngo yari ugusigaza Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, nk’umukandida wumvikanyweho.

Jeune Afrique yatangaje ko iki cyifuzo cyari kigamije kwirinda ko RDC iva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyiyobora.

Gusa igisubizo cya Nduhungirehe kigaragaza ko u Rwanda rutazahindura umwanzuro warwo wo gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 y’uyu muryango izabera i Phnom Penh muri Cambodge.

Mushikiwabo ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo Juliana Amato Lumumba wa RDC, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.

Abazatora ni ibihugu 53 bigize OIF bifite ubunyamuryango busesuye. Nubwo uyu muryango ugizwe n’ibihugu na za Guverinoma 90, ibihugu bitanu bifite ubunyamuryango bwungirije n’indorerezi 32 ntibifite uburenganzira bwo gutora.

Mushikiwabo ayobora OIF kuva mu 2019, akaba yaratorewe manda ya kabiri mu 2022.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.