Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatoye umwanzuro usaba ko u Burusiya bwahagarika intambara bumazemo hafi icyumweru n’igihugu cya Ukraine.
Ni umwanzuro watorewe mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022.
Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize u Burusiya na Ukraine bari mu ntambara, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ategetse Ingabo z’igihugu cye gutangiza icyo yise “ibikorwa bya gisirikare” muri Ukraine.
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yatangaje ko kuri ubu iyi ntambara imaze kugwamo abasivile babarirwa mu 2,000; mu gihe ababarirwa mu 800,000 bamaze guhungira mu bihugu byiganjemo Pologne.
U Rwanda ruri mu bihugu 141 byatoye umwanzuro usaba ko u Burusiya bwahagarika iriya ntambara.
Ni umwanzuro rwahuriyeho n’ibihugu by’ibihangange bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bwongereza, U Bufaransa, U Butaliyani, U Busuwisi, n’ibindi.
Ibihugu bitanu birimo n’u Burusiya ni byo byagaragaje ko bidashyigikiye uriya mwanzuro, na ho 35 bihitamo kwifata.
Ibihugu byawurwanyije birimo Koreya ya Ruguru, Belarus, Eritrea, Syria n’u Burusiya.
Ibihugu byahisemo kwifata byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda, ndetse n’ibindi bisanzwe ari inshuti z’u Burusiya.
Ibi birimo u Bushinwa, Iraq, Iran, U Buhinde, Pakistan, Uganda, Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, u Burundi, Algeria, Zimbabwe, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Mali, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, n’ibindi.
Uretse kuba uriya mwanzuro usaba guhagarika imirwano, unabusaba guhita uvana ingabo zabwo mu gihugu cya Ukraine.

4 Responses
U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara burimo na Ukraine
mubyukuri nago byaribyo guhita agahu. nkurwanda guhita kagaragaza aho kabogamiye knd nabo ndabiz bashyigikiye uburusiya America turayirambiwe nuburayi bishaka kutuyobo turarambiwe

Nonese wajyirango bavuge ngo twemeye ko intambara ibyago impanvu urayizi baciye muntambara kuburyo batayifuza .
U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara burimo na Ukraine
Nonese wajyirango bavuge ngo twemeye ko intambara ibyago impanvu urayizi baciye muntambara kuburyo batayifuza .