GgYFMpNXQAA6NQa

U Rwanda rwihanangirije RDC: “Ibyo muvuga ni politiki yo gushaka gushinja abandi amakosa” 

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, yakomeje kunenga Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko butashyize igitutu gikomeye ku Rwanda ku birego byo gushyigikira umutwe wa M23, Kigali yo yasubije ivuga ko ibyo ari imikino ya politiki no gushaka gushinja abandi amakosa.

Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yahaye EUObserver cyasubiwemo na TASS Monde, yavuze ko EU igendera ku bipimo bibiri mu guhana ibihugu, ikibaza impamvu itihutira gufatira u Rwanda ibihano nk’uko yabigenje mu bindi bibazo mpuzamahanga.

Yakomeje asaba EU gufatira abayobozi bakuru b’u Rwanda ibihano, avuga ko hari amakuru yizewe abahuza n’ingabo za M23 ndetse na Perezida Paul Kagame ubwe.

Ariko mu gihe yavugaga ayo magambo, Perezida Félix Tshisekedi yari amaze iminsi mu nama ya Global Gateway Forum i Bruxelles, aho yagaragaje “ukuboko kw’amahoro” asaba Kagame kuba intwari mu guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’iyo mvugo ivuguruzanya, U Rwanda rwanyomoje Kayikwamba Wagner, rubinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku rubuga rwa X (Twitter).

Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yagize ati: “Iyi mvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, ivuguruza mu buryo bugaragara amagambo ya Perezida Tshisekedi i Bruxelles, ni ikimenyetso cy’uko ‘ukuboko kw’amahoro’ kwavuzwe ntakindi kwari cyo uretse imikino ya politiki yo gushimisha itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rushimira ubufatanye n’Ubumwe bw’u Burayi, cyane cyane ku mushinga mushya wasinywe ku wa Kane hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida w’Inteko Nyobozi ya EU, Ursula von der Leyen, wo gushora miliyoni €95 mu gukora inkingo mu Rwanda binyuze muri sosiyete y’Abadage BioNTech.

Nduhungirehe yongeyeho ko: “Izi nkingo zizagirira akamaro n’ibihugu by’abaturanyi, harimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze guhura n’ibyorezo kenshi.”

Ibi byerekana ko Kigali yahisemo kwerekana ibikorwa bifatika n’ubufatanye bw’iterambere, mu gihe Kinshasa yo ikiri kuganyira abanyaburayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *