U Rwanda rwihimuye kuri Uganda, muri Kigali Arena babyina intsinzi

Sangiza iyi nkuru

Umukino wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda, urangiye u Rwanda ruwutsinze ku maseti 3 kuri 2, ruyobora itsinda A amakipe yombi yari asangiye.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda wagombaga kugena igomba kuzamuka iyoboye itsinda, nyuma y’uko yombi yari yashoboye gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu tsinda.

Kuri iyi nshuro amakipe yombi yari yahuye, mu gihe Uganda yari yatsinze u Rwanda amaseti atatu kuri imwe mu mukino wa zone 5 amakipe yombi yaherukaga guhuriramo muri 2019.

Iseti ya mbere yoroheye cyane u Rwanda, ruyitwara ku manota 25 kuri 15 ya Uganda.

Iyi kipe y’umutoza Shilla Buyungo yagarutse mu iseti ya kabiri yiminjiyemo agafu, iyitwara ku manota 25 kuri 21 y’u Rwanda.

Ni iseti Uganda yatwaye ibifashijwemo cyane na Daudi Okello ukina muri Koreya y’Epfo, gusa nanone bihurirana n’uko u Rwanda rwagiye rugira ibibazo byo kuzibira imipira y’abakinnyi ba Uganda.

Ihangana ry’amakipe yombi ryakomereje ku iseti ya gatatu Uganda yayoboye kugeza ku manota icyenda gusa u Rwanda rubifashijwemo cyane na Yves Mutabazi ruza kuyigaranzura.

Uganda yaje kwigaranzura u Rwanda iyi seti igeze ku inota rya 17 mbere yo kuyegukana ku manota 25 kuri 23 y’u Rwanda.

Byabaye ngombwa ko abasore b’u Rwanda bakosora amakosa yose bari bakoze mu iseti ya kabiri n’iya gatatu, bataka Uganda karahava, abafana na bo bari bateraniye muri Kigali Arena ntibabatenguha mu kubatiza umurindi.

Iyi seti u Rwanda rwaje kuyegukana mu buryo bworoshye cyane ku manota 25 kuri 11 y’Abagande.

Bijyanye n’uko amakipe yombi yanganyaga amaseti abiri, byabaye ngombwa ko hiyambazwa iseti ya gatanu ya kamarampaka, maze u Rwanda ruyegukana ku manota 15 ku icyenda ya Uganda.

Ni intsinzi yakurikiwe n’ibyishimo bikomeye by’imbaga yari iteraniye muri Kigali Arena yongeye kubyina indirimbo ‘intsinzi’.

Gutsinda uyu mukino byafashije u Rwanda kurangiza imikino y’itsinda A ruri ku mwanya wa mbere, binarworohereza akazi kuko muri 1/4 cy’irangiza rugomba guhura n’ikipe ya kabiri mu tsinda D.

Ni itsinda ririmo ikipe y’Igihugu ya Maroc, iya Misiri, iya Kenya ndetse n’iya Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *