U Rwanda rwitandukanyije na Fane-Saunders uvuga ko Busingye ashobora kuzasimbura Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro amagambo y’umushoramari Terence Fane-Saunders wumvikanye avuga ko Ambasaderi Busingye Johnston ari muri batatu bazavamo umusimbura wa Perezida Paul Kagame.

Fane-Saunders washinze ikigo Chelgate gikora inozabubanyi, yaguye mu mutego w’umuryango Led By Donkeys wamwoherereje umunyamakuru wigize umushoramari ukomoka muri Malaysia, amukuramo amagambo, ari na ko yafatwaga amashusho.

Muri aya mashusho, Fane-Saunders abwira uyu ‘mushoramari muhimbano’ ko niba ashaka gushora imari mu Rwanda, yamuhuza n’umuntu ukomeye usanzwe ari Ambasaderi w’iki gihugu mu Bwongereza, Busingye Johnston.

Yamubwiye ati: “Ndatekereza ko niba ushaka u Rwanda, ndatekereza ko umuntu mwahura ari Ambasaderi w’u Rwanda muri UK. Ndamuzi ubwo yari mu Rwanda kandi ubwo twagiranaga amasezerano ya mbere n’u Rwanda, umwe mu bantu baho yatubwiye ko ari umwe mu bantu batatu bishoboka cyane ko bazavamo usimbura Perezida kandi yitwa Johnston Busingye.”

Uyu mushoramari kandi yumvikanye avuga ku ngingo zitandukanye zirimo itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, nk’ufite amakuru y’imvaho, ndetse no kuri raporo z’uburenganzira z’ikiremwamuntu ku Rwanda.

Ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo byashyize hanze kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, byatangaje ko Fane-Saunders adahagarariye iki gihugu kandi ko impande zombi zimaze umwaka urenga zarahagaritse imikoranire.

Byagize biti: “Hari byinshi bitari ukuri mu nkuru ya Led By Donkeys. Urugero, Chelgade, ikigo cya Terence Fane-Saunders kivugwamo ntabwo gihagararira guverinoma y’u Rwanda kandi nticyari kiyihagarariye ubwo uku guhura kwabaga. Tumaze umwaka urenga duhagaritse amasezerano yacu n’ikigo cya Bwana Fane-Sauders kandi amagambo yavuze ntakwiye guhabwa agaciro.”

Intandaro y’iri perereza rya Led By Donkeys ni politiki y’u Bwongereza yo gukumira iyimuka ry’abantu irimo n’amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda. Inkuru yaryo yumvikanamo Ambasaderi Busingye avuga ko hakwiye gushaka umuti urambye w’ibibazo bitera ukwimuka, aho gushaka uw’igihe gito.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *