20250608_040934

U Rwanda rwivanye muri CEEAC kubera RDC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rwamaze gufata icyemezo cyo kuva mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), kubera ko wagizwe igikoresho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibifashijwemo na bimwe mu bihugu biwugize.

U Rwanda rwemeje ko rwamaze kuva muri uyu muryango biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Iri tangazo rivuga ko “u Rwanda rwababajwe no kugirwa igikoresho k’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) na RDC, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu binyamuryango.”

U Rwanda ruvuga ko ibi byongeye kwigaragariza i Malabo muri GuinĂ©e-Equatoriale, ubwo ejo ku wa Gatandatu haberaga inama ya 26 isanzwe y’abakuru b’ibihugu biwugize.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, rwagombaga gushyikirizwa na GuinĂ©e-Equatoriale inshingano zo kuyobora uriya muryango nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano awushyiraho, ariko biza kwirengagizwa ku itegeko rya Congo.

MINAFFET mu itangazo ryayo yavuze ko “U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa rwageneye Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023, ubwo RDC yari iyoboye [CEEAC]. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga.”

Yunzemo iti: “U Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC burimo bwirengagizwa. Ku bw’ubyo, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame shingiro awugenga.”

U Rwanda rwikuye muri CEEAC nyuma y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo i Malabo haberaga inama ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uriya muryango, Minisitiri Lucas Abaga Nchama ushinzwe ibijyanye no kwihuza muri GuinĂ©e Ă©quatoriale, yahuje uruhande rw’u Rwanda n’urwa RDC baganira ku mwuka mubi umaze igihe.

Kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, RDC ngo yashatse kwitambika ko u Rwanda rwayobora uyu muryango, kugeza n’aho rwo ruvuze ko bigenze bityo rushobora gufata umwanzuro wo kuwuvamo.

Kinshasa na yo yari yavuze ko u Rwanda niruwuyobora na yo ishobora kuwuvamo.

Kugeza ubu yaba Ubunyamabanga bukuru bwa CEAAC cyangwa ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ntacyo baravuga ku cyemezo cyafashwe n’u Rwanda.

CEAAC yari isanzwe igizwe n’ibihugu binyamuryango 12 ari byo Angola, Congo-Brazzaville, RDC, CamĂ©roun, Gabon, Tchad, GuinĂ©e Ă©quatoriale, Repubulika ya Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na SĂŁo TomĂ© & PrĂ­ncipe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. niba har’ikontu kibabaje muri Afrika n’ukutagira abayobozi babikwiriye 😭😭😭 ibaze DRC bic’abaturage babo ku manywa y’ihangu bakabatwikira-bakabamenesha-bakabatwika bakabarya bakabasahura ntihagir’igihugu na kimwe cyo mw’isi kibivugaho!!!!!
    isi yarapfuye ntibakatubeshye ngo uburenganzira bwa Muntu kuko umuntu umeze nka DRC nta jambo na rimwe yagombye kugira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *