Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite ubushake bwo kuzahura umubano wayo n’u Burundi nk’uko na Perezida mushya w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye na we yatangaje ko n’iye ibufite ariko kugeza ubu haracyibazwa ikibura kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza nk’uko byahoze.
Ibibazo by’ibihugu byombi bishingiye ku mutekano nk’uko impande zombi zabitangaje mu bihe bitandukanye. Aho ni ho u Rwanda rwagiye rugabwaho ibitero n’abo ruvuga ko baturutse mu Burundi, bamara bagahungirayo.
Hari ubwo u Rwanda rwavuze ko nk’umutwe wa FLN wagabye ibitero mu bice byegereye Pariki ya Nyungwe mu Rwanda mu 2018, ucumbikiwe mu Burundi.
Na leta y’u Burundi mu butumwa yagiye itanga, yashinje u Rwanda gucumbikira abageregeje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 n’abakoze ibindi byaha muri uwo mwaka. Iki kiri mu mpamvu nyamukuru zituma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuzamba nk’uko Perezida Ndayishimiye yabitangaje tariki ya 25 Nzeri 2020.
Ibindi bibazo u Burundi bwagaragaje harimo kandi ibitero abaturutse mu ishyamba rya Kibira rikoze kuri Pariki ya Nyungwe, bagiye bagaba mu duce turyegereye nka Komini ya Musigati na Mabayi, aho bakigabye ku birindiro by’ingabo zo mu Burundi.
Aho icyizere cyo kongera kubana cyashingira
Nk’ibindi bihugu byose bifitanye amakimbirane, ibiganiro ni byo bivamo umuti w’ibibazo bifitanye. Aha ni ho impande zishyamiranye zitegura guhurira ahantu runaka (ku mupaka, mu gihugu kimwe cyangwa mu bindi bihugu) inshuro imwe, ebyiri cyangwa izirenga; zikaganira kuri ibyo bibazo, zihujwe n’abahuza kugeza ubwo igisubizo kibonetse.
Iyi ni ingingo n’Umuyobozi w’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL), Zakary Muburi-Muita yigeze kwemeza muri Kanama 2020, abyita amahirwe.
Hari intambwe zatewe, zishobora kuzatanga umusaruro
Hari tariki ya 26 Kanama 2020 ubwo ku mupaka wa Nemba, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyoboye urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda na Col. Ernest Musaba ukuriye ubutasi bw’u Burundi bagiranaga inama, bahujwe na Col. Leon Mahoungou uyoboye Urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura imbibi n’imipaka mu muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Impande zombi zemeranyije guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano.
Iyi nama yatanze icyizere ko ishobora gutanga umusaruro, amakimbirane y’ibihugu byombi akarangira nk’uko Zakary Muburi-Muita yabitangarije BBC muri Kanama.
Muburi-Muita yagize ati: “Birazwi neza ko iyo ibihugu biri kuganira haba hari amahirwe y’uko byabana neza. Iyo bitari kuganira ntibishoboka.”
Mu byo Perezida Ndayishimiye yasabaga leta y’u Rwanda kugira ngo ibibazo ibihugu byombi bifitanye, harimo kwemerera impunzi z’Abarundi, izo ruri kugenda ruzohereza.
Ikindi kibazo impande zombi zitavugaho rumwe ni icy’abo leta y’u Burundi ivuga ko basize bakoze ibyaha iwabo, leta y’u Rwanda ikabacumbikira.
Mu buryo busa no gusubiza iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko tariki ya 29 Nzeri 2020, yafashe abarwanyi 19 ba RED-Tabara bahungiye mu Rwanda nyuma yo kugaba igitero mu Burundi.
Intambwe isigaye ni uko leta y’u Rwanda yashyikiriza leta uy’u Burundi aba barwanyi. Mu gihe ibikoze, yaba isubije ikibazo cya Evariste Ndayishimiye yagaragaje tariki ya 25 Nzeri 2020, ubwo yavugaga ko :“leta y’u Burundi ishyikiriza u Rwanda abahungiyeyo basize bakoze ibyaha amahanga areba” ngo bityo na leta y’u Rwanda ikwiye kubigenza ityo.
Ahari ubushake ntihabura ubushobozi! Hari amahirwe ko mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi byakomeza kuko ibi bibazo byose byagenda bikemuka. Icyizere kirahari gishingiye ku nama y’inzego z’ubutasi ndetse n’ijambo rya Zakary Muburi-Muita uyoboye CEPGL.


