Polisi yo mu Budage yataye muri yombi umugabo ukomoka muri Ukraine ukekwaho kunekera u Burusiya, aho yakusanyaga amakuru ajyanye n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’ibikorwa bya NATO.
Uyu mugabo, inzego z’ubushinjacyaha zivuga ko yitwa Vadym Y., yafatiwe muri leta ya Brandenburg ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, nk’uko ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Leta mu Budage biherereye i Karlsruhe byabitangaje.
Akekwaho gukoresha imikoranire yari afitanye n’ibigo byo mu Burayi bikora ibikoresho bya gisirikare kugira ngo abone amakuru y’ibanga, akayaha urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yari amaze igihe avugana n'uwo yahaga amakuru kuva muri Nyakanga 2025, aha yakusanyaga amakuru ajyanye n’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.
Amakuru akekwaho gushaka arimo ajyanye n’imikorere n’ikorwa ry’ibifaru, amasasu, ibiturika, abakozi ndetse n’ibigo bya gisirikare biri ahantu hafite akamaro mu kurinda uruhande rw’iburasirazuba rw’umuryango wa NATO.
Biteganyijwe ko uyu mugabo agezwa imbere y’umucamanza ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Ifatwa rye ribaye mu gihe Ubudage bwakajije ingamba z’umutekano kubera impungenge z’ibikorwa by’ubutasi, ibyangiza ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ubudage ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byagiye bifasha Ukraine mu bya gisirikare no muri politiki kuva u Burusiya bwatangiza intambara yabwo kuri icyo gihugu mu 2022.
Mu minsi ishize, abayobozi b’Ubudage bagaragaje impungenge ku bikorwa bakeka ko u Burusiya bukora mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’ibihugu by’i Burayi, birimo ubutasi n’ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo.
Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Friedrich Merz, yavuze ko atatunguwe n’iri fatwa, anagaragaza ko hashobora kuzabaho izindi manza zisa na rwo.
Martin Jaeger, ukuriye urwego rw’ubutasi bw’amahanga rw’Ubudage (BND), na we yaburiye abadepite mu ntangiriro z’Ukwakira ko ibikorwa by’ubutasi n’ibindi bikorwa byihishe u Burusiya bukekwaho birushaho gukomera kandi bikaba bishobora guteza akaga gakomeye.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Leta yakunze guhakana ibirego biyishinja ibikorwa by’ubutasi n’ibindi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’ibihugu by’i Burayi.



