Ubudage n’Uburusiya rurageretse

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistoriusugu avuga ko igihugu cy’Uburusiya gishaka guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’igihugu cye,bigizwemo uruhare na Perezida Vladimir Putin.

Amushinja kuba agambiriye gucamo ibice Abadage by’umwihariko Abanyapolitiki, ariko ngo ntabwo azabigeraho.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari amajwi bivugwa ko ari ay’ubutasi bw’Ubudage yatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya humvikanamo abayobozi mu gisirikare cy’Ubudage bagaruka ku ngingo yo guha intwaro Ukraine nubwo rwose bitaremezwa neza ko ayo majwi ari ay’abayobozi mu gisirikare cy’Ubudage.

Umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yavuze ko ibiganiro hagati y’abayobozi b’ingabo ku bijyanye n’uko Ukraine ishobora gukoresha misile za Taurus zakozwe n’Ubudage kugira ngo byibasire ibitero by’Uburusiya bikomeje.

Chancelier w’U Budage, Olaf Scholz, yemeje ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse u kumenya ayo makuru y’ibanga niba koko ariyo, hanamenyekane n’uburyo yageze mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *