Ubufaransa: Bamwe mu Banyarwanda bamaganye inama ivuga ku Biyaga Bigari

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa bigaragambije bamagana inama ivuga ku mutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko izaha ijambo abo bavuga ko bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aba baramagana inama yateguwe n’abasenateri bo mu bufaransa biteganyijwe ko izaba kuwa 9 Werurwe uyu mwaka yiswe ” “The Africa of the Great Lakes, 60 years of tragic instabilities”

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) na Ibuka France baamaganye iyi nama, basaba Umuyobozi wa Sena y’Ubufaransa, Gérard Larcher, guhagarika iby’iyi nama.

Bavuga ko ” Bamwe mu bazahabwa ijambo muri iyi nama ivuga ko
ku mutekano muke mu Biyaga Bigari, harimo n’abazwiho gupfobya noo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuyobozi wa CRF, Angelique Ingabire yabwiye The New Times ko ” Twizeye ko Umuyobozi wa Sena y’Ubufaransa atazaha umwanya abahakana jenoside ngo bagire icyo bavuga muri iyo nama.”

Uyobora Ibuka France, Etienne Nsanzimana we ati ” Ntitwarebera kuko birazwi ko hari abazayitabira bizwi ko bahakana jenoside.”

Mu bikomwa harimo Umwanditsi Charles Onana na mugenzi we akaba n’Umunyamakuru, Judy Rever. Ni mu gihe abandi nka Prof. Filip Reyntjens we yanze kuza muri iyi nama.

Aba Banyarwanda bakomeje gushyira imikono ku busabe bwabo aho biteganyijwe ko hakenewe igera kuri 500.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *